Umunyamakuru wa Gicumbi news Niyonizera Emmanuel(Moustapha) aritegura kurushinga na Ishimwe Cyrene bakundanye imyaka 2
Umunyamakuru wa Gicumbi news Niyonizera Emmanuel(Moustapha) aritegura kurushinga na Ishimwe Cyrene bakundanye imyaka 2
Niyonizera Emmanuel umaze kubaka amateka mu itangazamakuru rya siporo aritegura gukora ubukwe n’umukobwa witwa Ishimwe Cyrene bamaranye imyaka 2 bari mu munyenga w’urukundo. Ubukwe bwabo buteganyijwe tariki ya 27 .11.2025.
Ishimwe Cyrene ugiye kurushinga na Niyonizera Emmanuel(Moustapha) , asanzwe ari umukozi muri Leta,Niyonizera Emmanuel(Moustapha) yasabye Ishimwe Cyrene kumubera umugore mu birori by’abakundana. Ngo aba bombi ibyabo bakomeje kubigira ibanga babishyira hanze nyuma y’amezi 2 bitegura gukora ubukwe.
Ishimwe Cyrene ugiye kurushinga na Niyonizera Emmanuel(Moustapha)
Niyonizera Emmanuel(Moustapha) yabwiye umunyamakuru wa Bigezweho tv ko yishimiye kuzabyarana na Ishimwe Cyrene. Ati “Ni byo rwose mfite intego y’uko tuzakora umuryango. Nkunda abana kandi nzareka abana banjye bakore icyo bashaka..Numva nzabyara abakobwa n’abahungu."
Ishimwe Cyrene ugiye kurushinga na Niyonizera Emmanuel(Moustapha) yabwiye umunyamakuru wa Bigezweho tv ati "ntabwo nkunda kujyana nawe ahantu hose agiye. Kenshi aba akeneye gushyira umutima ku kazi ke k'itangazamakuru. Twabonye bibangamye kugendana. Ndamutegereza tukabonana nyuma."
Mu minsi ishize Niyonizera Emmanuel(Moustapha) uvuka mu murenge wa Kinihira ,akarere ka Rulindo ,avugako yishimira ko agiye kwitwa umugabo ,akava mubusore.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







