Umusaza ufite ubumuga yatakambiye Perezida Kagame ati 'ndashonje, baradutoteza...'

Mar 25, 2026 - 22:19
 1

Umusaza ufite ubumuga yatakambiye Perezida Kagame ati 'ndashonje, baradutoteza...'

Mar 25, 2026 - 22:19

Umusaza w’imyaka mirongo inani w’Umuyisilamu ufite ubumuga yabwiye Perezida Kagame ko yabuze umwitaho, akaba ari we wenyine ushobora kumurengera, uko ngo abafite ubumuga bateraganwa.

Mu birori by’ubusabane n’Abayisilamu byabereye i Kigali, uyu musaza wavuze ko yifuje kuva cyera guhura na Perezida wa Repubulika, yagize ati "turakambakamba bakadupakira...Turarenganywa ariko ni wowe wenyine uturenganura."

Uyu musaza yanongeyeho ati "ubu rwose ndanashonje."

Perezida Kagame wari wakurikiye neza, yahise araranganya amaso, abona ko muri BK Arena, aho yakiriye Abayisilamu harimo abafite ubumuga benshi, aherako abaza impamvu uwo musaza adafite igare ry’abafite ubumuga akoresha.

Aha ni ho yahise abaza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu kwita ku kibazo cy’uwo musaza n’abandi bafite ubumuga bari aho, dore ko nabo bari bagaragaje ko bafite ibibazo nk’ibya mugenzi wabo.

Kagame yahaye umwanya Abayisilamu barisanzura, bamugezaho ibyifuzo byabo harimo n’iby’umwihariko byabo bwite, ariko byose Umukuru w’Igihugu abiha umurongo.

Yahereje abayobozi bari kumwe na we inshingano zo gukemura ibi bibazo, kuko bisanzwe bifite umurongo washyizweho n’igihugu bikemurirwamo.

Perezida Kagame yabajije ati "ko hari gahunda abantu bose bafashirizwamo, aba basigara inyuma bate?"

Ni ho yahereye amubwira ati "byumvikanye kandi byose biraza gukemuka. Mubumve bose uko baje kandi ibi bibazo byabo hari uburyo bwo kubikemura."

Mu Rwanda, abageze mu zabukuru bahabwa inkunga y’ingoboka ya buri kwezi, ihabwa abatishoboye kandi badafite imbaraga.

Harimo kandi n’abagize babaza ibibazo by’ibyiciro by’ubwisungane bashyizwemo, bavuga ko babazamuye mu byiciro bakaba bagomba kuzajya bishyura Rwf 20,000 bivuye ku bihumbi bitatu, bakaba bavuga ko badafite amikoro.

Iki ni ikibazo Kagame yibukije ko kigomba gukemurwa n’abayobozi, ku buryo bidakwiye gutegereza ko ahura n’abantu ngo babimugezeho ubwe.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Political & Entertainment and Sports Journalist at BIGEZWEHO ENTERTAINMENT Ltd | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com