Umusifuzi umwe rukumbi w'umunyarwanda niwe watoranijwe kuzasifura CHAN soma umenye ngo ninde

Jul 17, 2025 - 23:43
 0
Umusifuzi umwe rukumbi w'umunyarwanda niwe watoranijwe kuzasifura CHAN soma umenye ngo ninde

Umusifuzi umwe rukumbi w'umunyarwanda niwe watoranijwe kuzasifura CHAN soma umenye ngo ninde

Jul 17, 2025 - 23:43

Umusifuzi umwe niwe watoranijwe kuzifashishwa mugusifura irushanwa rya CHAN rigiye kubera muri Tanzania,Kenya na Uganda.

CHAN ni irushanwa ry'Igikombe cy'Afurika cyabakina imbere mu gihugu kigiye kubera muri mu gace ka Afurika y'iburasirazuba (East Africa ) cyangwa Cecafa mu buryo bwa kinyamupira ni irushanwa rigomba gutangira kuwa 2 Kanama kugeza kuwa 30 Kanama 2025 . Iri rushanwa rizabera mu bihugu nka Kenya Tanzania na Uganda. 

Umusifuzi wo ku ruhande benshi bakunda kwita Umusifuzi w'igitambaro w'umunyarwanda yagaragaye ku rutonde rw'abasifuzi 70 bagomba kwifashishwa mu gusifura iri rushanwa harimo 26 bo mu kibuga gagati na 26 bo kuruhande na 18 bagomba kuzaba bakoresha ikorababuhanga rya VAR n'abandi 5 bashinzwe kubahugura.

Mutuyimana Dieudonne usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga kuva muri 2018 niwe munyarwanda rukumbi uzaba ari kwifashishwa muri iri rushanwa rya CHAN . Mutuyimana Dieudonne kandi yagiye yifashishwa mu marushanwa atandukanye ya CAF ndetse na FIFA. Aho nko muri 2024 yari muri 22 bahawe amahugurwa mu gutegura CHAN 

Iri ni irushabwa ryagombaga kuba ryarabaye kuwa 1 kugeza kuwa 28 mutarama ariko riza kwimurirwa muri Kanama. Muri mutarama caf yari yagaraje ko Mutuyimana Dieudonne ndetse na Mukansanga ukoresgaVAR aribo bari batoranijwe ari Mukansanga ntiyagaraye muri 18 bazaba bari kuri VAR. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089