Umusore w’imyaka 17 yamavuko yasanzwe muri gariyamoshi amazemo Amezi 24 araramo bucece

Jun 16, 2024 - 19:20
 0
Umusore w’imyaka 17 yamavuko  yasanzwe muri gariyamoshi amazemo Amezi 24 araramo bucece

Umusore w’imyaka 17 yamavuko yasanzwe muri gariyamoshi amazemo Amezi 24 araramo bucece

Jun 16, 2024 - 19:20

Umusore w’imyaka 17 wo mu Budage, Lasse Stolley, amaze imyaka ibiri abayeho ubuzima budasanzwe bwo kurara muri za gariyamoshi z’i Burayi, akaba ari naho yirirwa.

Uyu musore mu 2022 nibwo yafashe umwanzuro wo gusiga ababyeyi be, ubuzima bwe abwegurira kurara mu gasozi, nako muri gariyamoshi kandi ngo bimuhaye amahoro.

 

Lasse Stolley ufite ubumenyi mu bya porogaramu za mudasobwa, avuga ko kubaho ubuzima bwo muri gariyamoshi bitigeze bihagarika akazi ke kuko yagakorera aho ariho hose.

Stolley umunsi we ugirwa no kufata ifunguro rya mu gitondo, gukorera kuri mudasobwa ye, no gusinzirira muri gariyamoshi ku mugoroba.

Yiyuhagirira mu bwogero bwa sitasiyo za gariyamoshi. Igikapu cye kiba cyuzuyemo ibyo akenera byose nk’imyenda, mudasobwa n’ibindi.

Ibi byose bimutwara nibura $10,650 ku mwaka, amenshi akaba ari ayo yishyura ikarita igezweho y’urugendo muri gariyamoshi, imwemerera kujya aho ashatse hose i Burayi ndetse no kurya muri restaurants zigezweho zo kuri sitasiyo za gariyamoshi.

7 sur 7 yatangaje ko Stolley yishimiye ubu buzima kuko bumufasha gutembera aho ashatse hose kandi bukaba budahenze ugereranyije no gukodesha inzu.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461