Umusore witwa Ndayisaba Alex yishwe mu buryo bubabaje

Aug 21, 2025 - 04:36
 0
Umusore  witwa Ndayisaba Alex yishwe mu buryo bubabaje

Umusore witwa Ndayisaba Alex yishwe mu buryo bubabaje

Aug 21, 2025 - 04:36

Amakuru aturuka mu murwa mukuru wa Zambia, Lusaka, yemeza ko ku wa mbere tariki ya 18 Kanama 2025 hiciwe umurundi witwa Ndayisaba Alexis, akubiswe ibikoresho bikomeye mu mutwe bikamuviramo urupfu.

Nk’uko bivugwa n’abari hafi y’ahabereye ibyago, Alexis yiciwe mu gace ka Middle West I Lusaka, hafi y’ahazwi nka Chicken China. Umwicanyi yamusanze aho yakoreraga ubucuruzi (mu iduka), ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00), amukubita inyundo n’icyuma ahita apfa ako kanya.

Ndayisaba Alexis yavukaga mu Gitaza, ku mutumba Gitwe muri komine Muhuta, mu ntara ya kera ya Rumonge mu Burundi. Yari akiri umusore kandi yari amaze imyaka irenga itandatu atuye muri Zambia

Umwe mu nshuti ze yatangaje ko Alexis yari amaze amezi atandatu asaba ubufasha muri AMBASADE y’u Burundi I Lusaka kugira abone ibyangombwa byamufasha gutaha, kuko pasiporo ye yari yarangiye. Ariko aho gufashwa, baramutuka bituma atongera gusubirayo.

Yagize ati:

“Alexis yari amaze imyaka irenga itanu muri Zambia. Pasiporo ye yararengewe, yashakaga gufashwa ngo atahuke, ariko byaranze. None dore ibimubayeho.”

Abari bamuzi basaba ko AMBASADE y’u Burundi muri Zambia iyobowe na Ambassadeur Evelyne Butoyi yakwihutira gufasha Abarundi bayikeneye, cyane cyane abafite ibibazo by’ibyangombwa. Bavuga ko Alexis atari we wenyine wari mu ngorane, ahubwo ko hari n’abandi benshi bakeneye ubufasha nk’ubwo.

Mu Gitwe aho nyakwigendera yavukiye, umuryango we n’abaturanyi baraye mu gahinda gakomeye. Abamuzi bavuga ko yari umusore w’umunyamwete, ariko inzira yo gushaka uburyo bwo gutaha mu gihugu cye yamubereye inzitizi kugeza abuze ubuzima mu buryo bubabaje.