Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa

Jun 10, 2024 - 04:53
 0
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa

Jun 10, 2024 - 04:53

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yahaye impanuro abapolisi 240 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo.

Itsinda rihabwa impanuro rizasimbura irindi rimaze igihe cy’umwaka muri ubwo butumwa. Muri Mata 2024, abandi bapolisi 460 biteguraga kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrica bahawe impanuro nk’izi n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa (DIGP) Vincent Sano (MINUSCA).

Bari bagize amatsinda atatu arimo itsinda RWAFPU II-9 rigizwe n’abapolisi 180 bayoboye na Chief Superintendent of Police (CSP) Boniface Niyitegeka, berekeje ahitwa Kaga-Bandoro mu Majyaruguru y’igihugu, aho bagiye gusimbura bagenzi babo bamazeyo umwaka.

Andi matsinda abiri ni RWAFPU I-10 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Claude Munyeragwe n’itsinda RWAPSUI-9 rigizwe n’abapolisi 140 bayobowe na SSP Ildephonse Rutagambwa, azakorera mu Murwa mukuru Bangui.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501