Nyanza: Umugabo yafunzwe nyuma yo gutema umugore no kumusambanya
Nyanza: Umugabo yafunzwe nyuma yo gutema umugore no kumusambanya
Urukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza rwaburanishije umugabo uri mu kigero cy’imyaka 45 akekwaho gutema akanasambanya ku ngufu umugore uri mu kigero cy’imyaka 30.
Uregwa yitwa Gilbert Nzabahimana aregwa icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, yaburanye ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Bikekwa ko mu ijoro rya taliki ya 16 Kanama 2025 mu kagari ka Kavumu mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, Gilbert yarikumwe n’umugore mu kabari baranywa, maze amusaba ko bajya iwe akamubikurira amafaranga ibihumbi bitanu bahageze ahirikira mu nzu arafunga.
Ubushinjacyaha buvuga ko mu nzu Gilbert yasabye ko asambana n’uriya mugore maze umugore aranga akoresha ingufu.
Umugore abonye bikomeye yaje kubyemera ariko amusaba ko bakoresha agakingirizo, Gilbert ntiyabikozwa niko gufata umuhoro aramutema mu buryo bukomeye mu mutwe.
Umushinjacyaha ati“Hashingiwe ko Gilbert ashobora gutoroka ubutabera turasaba ko yakurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje”.
Nzabahimana mu kwiregura yemeye icyaha ati”Ndemera ko ibyo ndegwa ko nabikoze ntabigambiriye kuko undega twari twasangiye twanyoye twembi twasinze”.
Imbere y’umucamanza umwe n’umwanditsi w’urukiko yerekanye amasezerano yakorewe imbere ya noteri ko uwo yakoreye icyaha yamubabariye bityo nawe yafungurwa akaba yakwidegembya.
Umucamanza abaza Nzabahimana ati“Ese koko wamusambanyije ku ngufu?”
Nzabahimana nawe mu gusubiza urukiko ati“Oya, twari twumvikanye”.
Umucamanza yahindukije imashini yereka uregwa ifoto y’uwo mugore maze aramubwira ati“Ko bigaragara ko wamutemye bikomeye nawe byirebera ubundi uwo muhoro wakoresheje waruwusanganwe mu nzu?”
Nawe mu gusubiza urukiko ati“Ibyabaye byose simbyibuka kuko nari nasinze”.
Umucamanza mu gusoza yabajije urewa ati“Uravuga iki ku minsi 30 ubushinjacyaha bugasabira yo gufungwa by’agateganyo?”.
Nzabahimana nawe asubiza Urukiko ati“Ndasaba urukiko guca inkoni izamba nkafungurwa”.
Urukiko rwabajije icyo ubushinjacyaha buvuga ku mbabazi zatanzwe imbere ya noteri zihabwa Gilbert aho bivugwa ko zatanzwe n’uriya mugore wakorewe icyaha.
Umushinjacyaha yavuze ko izo mbabazi zatanzwe kubera igitutu cy’umuryango wa Gilbert bityo zidakwiye guhabwa agaciro ahubwo Gilbert akwiye gufungwa.
Uhagarariye ubushinjacyaha ati“Nko kuri uru rupapuro rw’imbabazi haranditse ngo hashingiwe ko ‘muryango wa Gilbert wanyitayeho’ byumvikane ko izo mbabazi zatanzwe ku gitutu cy’umuryango wa Gilbert zitatanzwe bivuye ku wakorewe icyaha”
Umucamanza yabajije niba uwakorewe icyaha yaba ari mu cyumba cy’urukiko gusa uwamureze ntiyagaragara aho mu cyumba cy’urukiko.
Umucamanza yapfundikiye urubanza avuga ko azasoma icyemezo cyafashwe taliki ya 16/09/2025.
Hanze y’urukiko umunyamakuru wa UMUSEKE dukesha iy'inkuru wakurikiranye uru rubanza abazi uriya mugore bamubwiye ko ari mu kigero cy’imyaka 30 akaba afite abana babiri naho umugabo we akaba afite umugore ariko batabana.





