Umwami Yesu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyarazimiye

Jan 21, 2024 - 08:13
 2
Umwami Yesu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyarazimiye

Umwami Yesu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyarazimiye

Jan 21, 2024 - 08:13

Mugihe cy’iremwa ry’umuntu yari atunganye kandi aremewe imirimo myiza no kubaha Imana.

Ariko umuntu yaje gucumura bityo atandukana n’Imana .

Byatumye yirukanwa mubwiza yahoranye ndetse agibwaho n’ingaruka zikomeye kubuzima bwe.

Itangiriro. 3 :23

IMANA rero yongeye ku mugarukaho ubwo yatangaga Yesu ngo aze mwisi kwongera kwereka umuntu urukundo no kumusubiza ubwiza yatakaje mbere.

IBYANDITSWE BYERA:

Luka 19:1-10 (Ibya Zakayo)

Umurongo dutindaho: Lk 19:10 …kandi Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka no gukiza icyari cyazimiye.

ESE ZAKAYO NIMUNTUKI?

1. Umusoresha

⁠2. Umuyobozi mukuru

3 .Umutunzi

4.⁠ Mugufi mu gihagararo 

GUHURA NA YESU BYAMUMARIYE IKI ?

Yakiriye Yesu anezerewe

Yihannye neza ibyaha yakoze

Yiyunze n’abo yahemukiye

Yarishye ibyo yambuye

Yicishije bugufi yegera abakene

Abayuda bivovotera Yesu ko asuye umunyabyaha ariko , yabahamirije ko yaje ndetse kubashaka no kubakiza ingoyi za satani.

BIMWE MUBYO YESU YAJE KUDUKIZA : 

1. Itegeko ry’icyaha: Mariko 2:10 Ariko nimumenye yuko Umwana w’umuntu afite ubutware mu isi, bwo kubabarira abantu ibyaha.”

2. Indwara zananiranye: Zaburi 107:20

Akohereza ijambo rye akabakiza indwara,Akabakiza kwinjira mu mva zabo.

3. Imvune zo mu mitima: Ezayi 61:1 Umwuka w’Umwami Imana ari kuri jye, kuko Uwiteka yansīze amavuta ngo mbwirize abagwaneza ubutumwa bwiza, yantumye kuvura abafite imvune mu mutima no kumenyesha imbohe ko zibohowe, no gukingurira abari mu nzu y’imbohe.

4. Karande: 2 Korinto 5:17 Umuntu wese iyo ari muri Kristo aba ari icyaremwe gishya, ibya kera biba bishize. Dore byose biba bihindutse bishya.

Gusoza: 

 

Ni koko Umwami Yesu yaje gushaka no gukiza icyari cyarazimiye, ariko hakenewe intambwe y’umuntu ushaka agakiza.Nshuti wowe usoma iyi nyigisho utere intambwe yo kwizera iryozina rya Yesu, wizere iri jambo , kandi umubwire uti: Mbabarira ibyo nagendeyemo byose bidakwiriye, arakubabarira:Ikimenyetso nuko wumva uruhutse ibyakurushyaga umutima.

 

 

Yesu aduhane imigisha.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06