Uruhande rutamenyekanye ku buzima bwite bwa Kate Bashabe”
Uruhande rutamenyekanye ku buzima bwite bwa Kate Bashabe”
Kate Bashabe arazwi cyane mu myidagaduro mu Rwanda, ariko ni na rwiyemezamirimo ubifatanya n’ibikorwa by’ubugiraneza cyane cyane yibanda ku gufasha abana baturuka mu miryango itishoboye, akabagurira ibirimo ibikoresho by’ishuri mu gushyira itafari ku ireme ry’uburezi mu Rwanda.
Icyakora, ni n’umuntu ubaho mu buzima butangarirwa na benshi, akanashyira imbere ibimushimisha we ubwe n’ubwo rimwe na rimwe haba hari abatabivugaho rumwe.
Nk’ubu agaragaza ko afite imbwa umunani zose akazitaho mu buryo bukwiriye dore ko yanaziguriye umurima, ndetse umubano we na zo ntaterwe ipfunwe no kuwugaragaza ku mbuga nkoranyambaga bikanatuma hari abamwibasira bavuga ko uko azikunda bikabije ndetse bidasanzwe.
Mu kiganiro cyihariye , Kate Bashabe yagarutse ku ngingo zitandukanye kuva mu bwana bwe, ku mibereho ye yo mu rugo iwe, kugeza ku bikorwa bifitiye abandi akamaro.
Kate Bashabe ni muntu ki?
Kate Bashabe: Kate Bashabe ni Umunyarwandakazi usanzwe, ukunda abantu, utuje, wikundira ibintu by’ibyishimo gusa.
Mu bwana bwawe wari umwana umeze gute?
Ibihe byanjye byo mu bwana narakubaganaga cyane pe! Kandi n’ubu ntabwo birashira ndakubagana mu rugo, ninjye ubatesha umutwe abantu bose […] Rero mu bwana bwanjye nari umuntu ukubagana cyane ababyeyi banjye bahora bahangayitse bati ‘‘Noneho arataha amahoro?, arataha atakomeretse?" Ariko nari umwana mwiza narubahaga mu bwana bwanjye.’’
Dukunze kukubona witabiriye imikino ya ruhago hanze y’u Rwanda. Ubusanzwe ufana ayahe makipe?
Njye ndi umufana wa Liverpool cyane, nkafana na Arsenal. Liverpool nagiye kuyifana ku giti cyanjye nari ndi mu Bwongereza njyayo, ariko Arsenal nagize amahirwe ambasade irantumira, byari ibyishimo kuri njye kuko hari abantu benshi babyifuza ariko ntibabibone. […] Amahirwe yose nagira yo kureba cyane cyane nk’umukino wa Liverpool nagenda kuko mfana Liverpool cyane.
Umunsi wawe uba uteye ute iyo wiriwe iwawe kuva mu gitondo kugeza nijoro?
Umunsi wanjye nta kazi mfite, akenshi hari abana benshi b’inshuti zanjye bo mu miryango tuba turi kumwe. Abana barankunda kuko mfite imibereho nk’iy’abana kuko ndakubagana, mba nshaka kubyina, kureba filime. Ikindi marana umwanya munini cyane n’imbwa zanjye, nkunda imbwa zanjye cyane kandi mfite nyinshi.
Mfite imbwa Umunani. Umunsi wanjye ubundi iyo nta kazi mfite simba nshaka kugira ikindi nkora na kimwe, nabona akanya nkirebera filime nkaruhuka, ubundi nkakora siporo kuko nkunda gukora siporo cyane.
Byagenze bite kugira ngo wisange ukunda imbwa nk’uko ubigaragaza?
Imbwa ndabizi baba bamereye nabi […] njye nakuze mu rugo dufite imbwa, Papa wanjye na we afite imbwa nyinshi zigera kuri zirindwi gutyo, nakuze mbona imbwa, nkunda imbwa. Icyifuzo cyanjye nari mfite ni uko ninibana nanjye nzagura ubwoko bw’imbwa nshaka nkazikunda, imbwa zibana neza.
Kandi ku bw’impamvu z’umutekano zindindira umutekano mu rugo iwanjye, ikindi ndazikunda. Ariko Abanyarwanda nyine ibintu baba bavuga na bo baba babizi ko atari byo. Wenda mba nakabije nkazishyira ku mbuga nkoranyambaga cyane kubera kuzikunda cyane ariko wenda nzagabanya.
Ubwo izo mbwa umunani uzitaho gute mu buryo bwa kinyamwuga?
Imbwa rero ni undi mushinga. Ntafite ubushobozi nari mfite imwe […] ziragora cyane ni ukuri nzitangaho amafaranga menshi kuko bisaba umuntu ufite ubushobozi pe. Kuko zirarya cyane, zirya inyama nyinshi Abanyarwanda ntibanyumve nabi rwose, ndagerageza nkazizigamira, ndanazihingira.
Nazishakiye umurima ndazihingira, urumva rero ntabwo biba byoroshye. Hari no kuzitaho, kuzoza, kuzivuza, imbwa ni nk’umuntu, wenda batabifata nabi ariko ugomba kuyitaho nyine ukayivuza, kumenya ubuzima bwayo bwa buri munsi, kurya neza, zirya (ize) kabiri ku munsi, zihabwa inkingo mu gihe runaka, zifite umuganga (vétérinaire) uzikurikirana. Rero ni akazi kenshi.
Ukunda gukora izihe siporo?
Njya muri ‘gym’ ariko ngenda n’amaguru buri mugoroba ahantu ntuye hari umusozi, nkanoga (Swimming) nkunda koga cyane ni byiza […] ariko nkajya muri ‘gym’ no guterura kugira ngo nkomere kugira ngo ninsaza ntazagenda nunamye.
Ni iki ukunda cyane ku buryo ukeka ko cyakubase?
Nkunda kurya! Nkunda kurya ni yo mpamvu nkora siporo nyinshi kuko ndarya cyane, kandi ndya indyo zitari nziza. Umuceri, amafiriti, inyama, ‘Mayonnaise’ nkashyiramo, nshobora kurya nk’inshuro enye ku munsi. Sinzi niba ari uko ndi muremure, inzara iranyica buri kanya rwose njyewe nkunda ibiryo, ntakoze siporo naba munini cyane. Nkunda ibiryo naba ndi kurya nkanywa n’aga-fanta gakonje, mba numva ari bwo buzima.
Ni iki wibuka cyakubabaje cyane mu buzima bwawe?
Urupfu rwa nyogokuru. Yari inshuti yanjye cyane, umunsi apfa hashize igihe kinini cyane ariko nagize ‘trauma’ ku buryo n’ababyeyi banjye babuze ukuntu babigenza nanirwa kwiga, urupfu rwe rwaranyishe pe! Narababaye cyane, n’ubu ndamutekereza.
Ukoresha irihe banga ngo ukomeze gusa neza ndetse n’imiterere yawe ntihinduke?
Ibanga ni ukwigirira umutima mwiza buriya reka nkubwire. Ntukomeze ubuzima kuko iyo ukomeje ubuzima buragukomerana. Kugira umutima mwiza, guhora wisekera, wishimye […] Nta banga ni ukuba umuntu mwiza, ukicisha bugufi, ukishimana n’abantu ntiwumve ko uri umuntu urenze kuko ubuzima ni bugufi, kandi ntabwo tuzi aho tuzajya.
Wigeze kwitabira amarushanwa y’ubwiza ya MTN Rwanda uranatsinda. Kuki utabikomeje nk’uko abandi bakobwa bagiye bahatana muri Miss Rwanda?
Miss Rwanda nayigiyemo, hariya banyita ngo ‘Miss Nyarugenge’. Twagombaga kujya mu cyiciro cya nyuma, papa wanjye akora impanuka binsaba ko njya muri Kenya ahantu yari ari […] sinagira amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma, ariko nari nakaniye ndavuga nti ‘Ngomba kuba Miss Rwanda’. Rero mbonye byanze ndavuga nti ‘Reka nigire mu bucuruzi, rero mbireka gutyo.
Nk’umushabitsi, ni akahe kazi wibuka wakoze ukishima kuko wakuyemo amafaranga menshi?
Ikiraka cya MTN! ‘Contrat’ nasinye ibaze nawe umwana utararangiza n’amashuri yisumbuye, yari miliyoni 1 Frw niba nibuka neza, rero yari amafaranga menshi. Ku kwezi baraduhembaga, ukagira n’andi winjiza ku ruhande mu buryo buhoraho kubera ko bagushyize ku cyapa bakaguhemba, uko bagushyize ku binyamakuru bakaguhemba, yari amafaranga meza.
Nanavuga ko ari na yo nahereyeho nkora ibintu bimwe nahereyeho, ariko yose narayizigamiye ndakurahiye nta n’igiceri nigeze nguramo n’ikanzu. Narayizigamiraga mu gihe abandi bantu twari kumwe baguraga imyenda basa neza, njyewe nari muto ntacyo byari bimbwiye nizigamiye amafaranga yanjye, nza kuyashyira muri ’business’.
Byagenze bite ngo wisange ukunda gufasha abatishoboye cyane cyane abana?
Ikintu navuga ko cyatumye nkunda gufasha, ni nyogokuru kuko nkura yafashaga abantu benshi cyane kandi nanabanye na we ho gato. Na mama wanjye ni umubyeyi ufasha cyane, rero ni ibintu nakuze mbona, ariko birumvikana udafite umutima n’iyo umuryango waba ubikora ntabwo wabikora. Harimo n’umutima wo gukunda kugira neza
Ufata ute abavuga ko umukobwa umaze kugira amafaranga menshi aba atagikeneye gushaka umugabo?
Buri muntu agira amahitamo ye, ntabwo narenganya abumva bafite amafaranga ntibashake umugabo, ariko njyewe ku giti cyanjye umugabo ndamushaka pe! Nifuza n’umuryango, wenda njye sinavuga ko mfite ayo mafaranga yo kutifuza uwo mugabo, ariko n’iyo nayagira n’ubundi numva umuryango ari ikintu umuntu wese yakwifuza mu buzima bwe.
Ukurikije imyaka ufite, ni iyihe nama wagira umukobwa ufite imyaka 18?
Inama nagira umukobwa ufite imyaka 18, ikintu cya mbere ni ukureba cyane abantu bagukikije nk’amatsinda y’abantu ugendana na bo, inshuti mushudika cyane, kuko hari igihe bakuyobya. Ikindi ni ukugira umuntu wihariye ugufasha gusobanukirwa ibintu (Mentor) ukugira inama.
Nk’umubyeyi wawe ashobora kuba umuntu uzi ubwenge mu bintu runaka ushaka gukora, ukamwegera ukamusaba akagufasha. Ikindi ni ukwicisha bugufi ukumvira abantu, ukumvira inama izo ari zo zose wowe ugahitamo inziza.
Wakiriye ute itegeko riherutse gutorwa rizemerera umugore wo mu Rwanda kuba yatwitira undi?
Iryo tegeko nta kintu kinini narivugaho. Abantu bagira impamvu zitandukanye, ushobora kuba udafite ayo mahirwe yo kuba wakwitwitira umwana ku giti cyawe ukaba wabona ubwo bufasha, nta bintu byinshi nabivugaho ariko njyewe ku bwanjye nifuza ko nazitwitira.
Henriette UWAMAHIRWE





