Urukiko mpuzamahanga ICC rwategetse ko abazize ibikorwa by’inyeshyamba za Kony bahabwa asaga miliyari 71Frw
Urukiko mpuzamahanga ICC rwategetse ko abazize ibikorwa by’inyeshyamba za Kony bahabwa asaga miliyari 71Frw
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rwategetse ko abagera ku bihumbi 50 bagizweho ingaruka n’ibikorwa by’umutwe witwaje intwaro wa LRA (Lord’s Resistance Army) washinzwe na Joseph Kony, bahabwa indishyi y’asaga miliyari 71Frw.
Ni icyemezo cyafatiwe kuri uyu wa 28 Gashyantare 2024 mu rubanza rw’indishyi rwa Dominic Ongwen wabaye Komanda w’abarwanyi ba LRA, umutwe wamaze imyaka irenga 20 urwanya ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda.
Mu 2021, Ongweni yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka 25, nyuma yo guhamywa ibyaha 60 by’intambara, ibyibasira inyokomuntu birimo gusambanya ku gahato, kwica no gushimuta abana. Ubu afungiwe muri gereza yo muri Norvège.
Abacamanza ba ICC bagaragaje ko nubwo bafashe iki cyemezo, Ongwen adafite ubushobozi bwo kwishyura iyi ndishyi, bityo ko ikwiye gushakirwa mu kigega cy’uru rukiko cyagenewe indishyi, Trust Fund.
Bamenyesheje kandi abagizweho ingaruka n’ibikorwa bya LRA ko iyi ndishyi itazaboneka vuba, bitewe n’uko nta mafaranga ahagije ari muri iki kigega. Bisaba gutegereza inkunga zitangwa ku bushake.
LRA yarasenyutse ariko Kony wayishinze mu 1987 we aracyashakishwa kugira ngo agezwe mu butabera. Uyu murwanyi yavuzwe mu bihugu birimo Repubulika ya Centrafrique, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Sudani.







