Urukiko rwa Loni rwanyomoje amakuru yahwihwiswaga ko Kabuga Félicien ufungiwe muri kasho yarwo yamaze gufungurwa

Jun 15, 2024 - 08:04
 0
Urukiko rwa Loni rwanyomoje amakuru yahwihwiswaga ko Kabuga Félicien ufungiwe muri kasho yarwo yamaze gufungurwa

Urukiko rwa Loni rwanyomoje amakuru yahwihwiswaga ko Kabuga Félicien ufungiwe muri kasho yarwo yamaze gufungurwa

Jun 15, 2024 - 08:04

Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) rwanyomoje amakuru yahwihwiswaga ko Kabuga Félicien ufungiwe muri kasho yarwo yamaze gufungurwa.

Kuri uyu wa 14 Kamena 2024, ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye ifoto igaragaza Kabuga ashagawe n’abo byavugwaga ko ari abo mu muryango we.

Iyi foto yakwirakwiye nyuma y’aho tariki ya 11 Kamena 2024, Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, amenyesheje Akanama ka Loni gashinzwe Umutekano ko mu bibazo by’uru rwego bitarakemuka harimo kuba Kabuga atarabona igihugu kimwakira.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batekerezaga ko Kabuga yamaze gufungurwa bitewe n’uko bidasanzwe ko umuntu uri muri kasho ya IRMCT cyangwa se urundi rwego rw’ubutabera rwa Loni yifotoza n’abo mu muryango we baba bamusuye.

Gusa kuri uyu wa 15 Kamena, IRMCT yatangarije ku rubuga X ko Kabuga atigeze afungurwa, ahubwo ko akiri muri kasho yayo i La Haye mu Buholandi.

Yagize iti “Bijyanye n’ibibazo byibazwa kuri Kabuga Félicien, uru rwego rutangaje ko atafunguwe. Aracyari muri kasho ya Loni i La Haye, mu maboko y’ubuyobozi bwarwo.”

Kabuga wari umaze imyaka irenga 20 yihisha ubutabera, yatawe muri yombi na Polisi y’u Bufaransa tariki ya 16 Gicurasi 2020, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, guhamagarira abantu gukora Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, ubuhotozi n’ibindi.

Tariki ya 7 Kanama 2023, Urugereko rw’Ubujurire rwa IRMCT rwafashe umwanzuro wo kutaburanisha Kabuga, kubera uburwayi bwo mu mutwe bukomeye bwatumye abura ubushobozi bwo kugira uruhare rufatika mu rubanza rwe.

Uru rugereko rwanzuye ko Kabuga azafungurwa mu gihe azaba yabonye igihugu kimwakira. 

Iyi foto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yatumye hari abatekereza ko Kabuga yafunguwe

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06