Urukiko rwarekuye abarimo Abanyamakuru bari bafunzwe na RDF

Aug 26, 2025 - 11:08
 1
Urukiko rwarekuye abarimo Abanyamakuru bari bafunzwe na RDF

Urukiko rwarekuye abarimo Abanyamakuru bari bafunzwe na RDF

Aug 26, 2025 - 11:08

Urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo, rwategetse ko abasivile 23 n’aba Ofisiye babiri ba RCS, bakurikiranweho ibyaha byo kwakira no gutanga inyandiko utemerewe ndetse n’icy’ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe, barekurwa byagateganyo.

Ni mu isomwa ry’urubanza ryafashe umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, ryabaye ku wa Kabiri tariki ya 26 Kanama 2025, aho urukiko rwategetse irekurwa ryabo by’agateganyo.

Abasirikare batatu barimo Captain Peninah Mutoni na Captain Peninah Umurungi, urukiko rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha.

Abasivili bafunguwe by’agateganyo barimo umunyamakuru Ndayishimiye Reagan uzwi nka Rugaju, Ishimwe Ricard na Mucyo Antha Biganiro wahoze muri uyu mwuga ndetse n’umufana wa APR FC, Mugisha Frank uzwi nka Jangwani.

Mu bafunguwe kandi barimo Umuvugizi wa RCS, CSP Hillary Sengabo na CSP Olive Mukantabana na we ukorera muri uru rwego.

Aba baburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo bakurikiranyweho ibyaha birimo ubufatanyacyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe byakozwe binyuze muri Minisiteri y’Ingabo.

Ubusanzwe isomwa ry’uru rubanza ryari riteganyijwe kuba tariki ya 21 Kanama 2025 ku isaha ya saa yine ( 10h00’) ariko ryimurirwa mu ruhame ku wa 26 Kanama 2025 saa 10h00’.

Ntabwo isomwa ryatangiriye igihe ahubwo Inteko y’abacamanza yageze mu cyumba basomeyemo imyanzuro saa 12h50’ aho bavuze ko byatewe n’imirimo myinshi Urukiko ruba rufite.

Mbere yo kubasomera umwanzuro wafashwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenganyo, umucamanza yabanje kubahamagara bose bajya imbere y’Inteko y’Abacamanza maze basomerwa ibyo bashinjwa byose.

Urukiko rwasanze amatike bahawe batari bazi ko yasabwe mu izina rya MINADEF bityo nta mpamvu zigaragaza ko bagize uruhare mu bufatanya cyaha mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Urukiko rwasanze abarimo Biganiro Mucyo Antha, Mugisha Frank, Ishimwe Ricard na Ndayishimiye Reagan badahamwa n’icyaha cyo guhabwa inyandiko zigakoreshwa icyo zitagenewe.

Umwe mu banyamategeko wunganira abarekuwe yabwiye itangazamakuru ko we na bagenzi be ndetse n’abo bunganira bishimiye icyemezo cy’urukiko.

Ati: “Urukiko rwasanze nta mpamvu zikomeye zituma bakekwaho ibyaha Ubushinjacyaha bubarega, bityo rutegeka ko niba hari ibindi bakomeza gukurikiranwaho, babikurikiranwaho badafunzwe.”

Yavuze ko nubwo buri muburanyi afite uburenganzira bwo kujurira ku byemezo by’urukiko, basanga nta mpamvu yatuma Ubushinjacyaha bujuririra iki cyemezo.

 

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure