Urukiko rw’ikirenga rwakiriye ikirego cya Mme Ingaire Victoire Umuhoza cyerekeye ku ngingo z’amategeko zinyuranyije nitegeko nshinga

Jul 30, 2025 - 02:41
 0
Urukiko rw’ikirenga rwakiriye ikirego cya Mme Ingaire Victoire Umuhoza cyerekeye ku ngingo  z’amategeko zinyuranyije nitegeko nshinga

Urukiko rw’ikirenga rwakiriye ikirego cya Mme Ingaire Victoire Umuhoza cyerekeye ku ngingo z’amategeko zinyuranyije nitegeko nshinga

Jul 30, 2025 - 02:41

Kuwa 17 Nyakanga 2025 Umunyamategeko Me Gatera Gashabana wunganira umunya politiki Mme Ingabire Victoire Umuhoza yatanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga mu izina ry’uwo yunganira asaba ko ingingo ya 106 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha yavanwaho kuko inyuranyije ningingo ya 29 , 61, 146, z’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda.

 

Imiterere y’ikirego.

Mme ingabire Victoire Umuhoza n’umunyamategeko we batanze ikirego mu rukiko rw’ikirenga basaba ko uru rukiko kwemeza ko ingingo ya 106 y’itegeko ryavuzwe haruguru ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha inyuranyije n’itegekonshinga rwa repubulika y’u Rwanda mungingo zayo za 29, 61, 146. Banasaba kandi uru rukiko iyi ingingo ya 106, hashingiwe ku ngingo ya 3 y’itegeko nshinga. Ndetse rwanakira iki kirego rushingiye ku ngingo za 69 na 72 z’itegeko N°30/2018 ryo kuwa 02/06/2018 RIGENA UBUBASHA BW’INKIKO.

Iki kirengo cyatanzwe nyuma yuko Me  Gatera Gashabana agaragarije urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro mu iburanisha rigendanye n’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ryasubukuwe kuwa 15 Nyakanga 2025 agaragaza  ko uwo yunganira yahamagajwe mu rubanza rwaburanishwaga n’urukiko rwisumbuye rwa Kigali hashingiwe kungingo ya 106 yitegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza zinshinjabyaha, ivuga ku Guhamagaza mu rubanza abafatanyije icyaha cyangwa ibyitso bataregewe urukiko binyuranyije n’itegeko nshinga kuko urukiko rwategetse ko ubushinjacyaha bukora iperereza k’umukiliya we kandi ubushinjacyaha ari urwego nyubahirizategeko rwigenga mu mikorere yarwo. Bityo ibiteganywa ningingo ya 106 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha binyuranyinje nibiteganywa n’ingingo ya 61 y’itegeko nshinga, ariko urukiko rw’ibanze rumubwira ko rudafite ububasha kuriyo nzititizi kuko ryari iburanisha rishingiye ku ifungwa n’ifungurwa ryagateganyo, Atari mu mizi, kandi ko bifite inzira binyuramo.

Ingingo z’amategeko urega yashingiyeho

Me Gatera Gashabana yashingiye ku ngingo 106 y’itegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ivuga ku Guhamagaza mu rubanza abafatanyije icyaha cyangwa ibyitso bataregewe urukiko cyane cyane mu gika cyayo cya 1 havuga ko Iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barafatanyije gukora icyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha rurabahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza. N’icya 4 kivuga ko Iyo urukiko rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha kugira ngo bazashyikirizwe urukiko. Ubushinjacyaha butegetswe kandi kubahiriza icyo cyemezo cy’urukiko. Aha Me Gatera Gashabana akaba asobanura ko umucamanza ukoresheje iyo ngingo ubwe aba yikoreye ibikorwa by’iperereza n’iby’ikurikiranacyaha, bityo ko ari nko, gushinja umuntu, ukamuburanisha nyuma ukanamucira urubanza bigaragaza ko imbere y’uwo mucamanza uba utari umwere.

Me Gatera gashaba kandi yagendeye ku ngingo ya 03 y’itegeko nshinga gika cyayo cya 1 n’icya 2 bivugako itegeko nshinga ariryo tegeko risumba ayandi yose mu gihugu ndetse itegeko, icyemezo, cyangwa igikorwa binyuranyije naryo nta gaciro bigira.

Me Gatera gashabana avuga ko kandi ibiteganywa n’iyi ngingo ya 106 Ko ari ukwivanga k’urukiko mu nshingano z’ubushinjacyaha bikaba ari ihonyora rikabaje ry’ihame rya separation of powers (La séparation des pouvoirs) bityo ko binyuranyije n’ingingo ya 61 y’itegeko nshinga. Ibyo kandi bikaba bishimangirwa n’ingingo ya 146 y’itegeko nshinga ivuga ku mikoranire y’Urwego
rw’Ubushinjacyaha n’izindi nzego
igika cyayo cya 4 kivuga ko Abashinjacyaha bafite ubwigenge ku baburanyi no ku bacamanza.

Ikirego cyatanzwe kandi hashingiwe ku ngingo ya 29 y’itegeko nshinga yerekeye Uburenganzira ku butabera buboneye mu gika cyayo cya 1 kivuga ku gufatwa nk’umwere kugeza igihe
urukiko rubifitiye ububasha ruguhamije icyaha.

Hifashishijwe kandi ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza zinshinjabyaha ivuga kubafite ububasha bwo gukurikirana ikirego cy’ikurikiranacyaha aho igika cyayo cya 1 kivugako Ikirego cy’ikurikiranacyaha gikurikiranwa n’ubushinjacyaha.

Me Gatera gashabana agaragaza kandi ko Mme Ingabire Victoire yatanze ikirego mu rukiko rwikirenga ashingiye ku ngingo ya 69 y’itegeko N°30/2018 ryo kuwa 02/06/2018 RIGENA UBUBASHA BW’INKIKO, ivuga k’ububasha bw’urukiko rw’ikirenga mu gukemura impaka mu rwego rwa mbere n’urwa nyuma. Nkuko biteganywa mu gika cyayo cya mbere havuga ko urukiko rw’ikirenga rufite ububasha bwo gufata icyemezo ku birego birebana n’uko amategeko ngenga, amasezerano mpuzamahanga, amategeko n’amategeko teka anyuranye n’Itegeko Nshinga.

Ibyifuzo by’urega

Me Gatera Gashabana w’unganira Mme Ingabire Victoire Umuhoza arasaba urukiko rw’ikirenga

Kwakira ikirego batanze, kugisuzuma no kwemeza ko gifite ishingiro mu ngingo zose.

Kwemeza ko  ingingo ya 106 y’itegeko ryavuzwe haruguru ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha inyuranyije n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda mu ngingo zayo za 29, 146, na 61.

Ko urubanza rwazaburanishwa, rugasomwa ndetse rukanatangazwa mu igazeti ya leta.

Uko urukiko rubibona

Nyuma yaho urukiko rw’ikirenga rwakiriye icyo kirego, rwasohoye iburuwa bukeye bwaho kuwa 18 Nyakanga 2025 rwemeza ko ingingo ya 106 yitegeko Nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha inyuranyije n’itegeko nshinga rya repubulika y’u Rwanda  mu ngingo zayo za29, , 61, 146 gikwiye kwakirwa kikandikwa mu bitabo by’urukiko rw’ikirenga kuko nkuko byagaragaje n’urega cyatanzwe mu buryo n’inzira bikurikije amategeko, kandi ko uwagitanze afite ububasha, ubushobozi n’inyungu zo kugitanga akaba kandi yarakiregeye urukiko rubifitiye ububasha babanje kuzuza ibisabwa.

Umwanzuro w’urukiko rw’ikirenga

Urukiko rwikirenga rwahaye nomero ikirego cya Ingabire Victoria Umuhoza rw’emeza ko cyakiriwe kinandikwa mu bitabo by’ibirego by’urukiko rw’ikirenga.