Urukundo n'Urwibutso Mukunzi Yannick afite kuri ‘Mama Hussein’ uherutse kwitaba Imana
Urukundo n'Urwibutso Mukunzi Yannick afite kuri ‘Mama Hussein’ uherutse kwitaba Imana
Tariki 25 Gashyantare 2024 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko Uwimana Mariam uzwi nka ‘Mama Hussein’, yitabye Imana azize uburwayi.
Uyu mubyeyi yari umwe mu bafana bakomeye bihebeye Rayon Sports kuko yanayifashaga mu buzima bwa buri munsi binyuze mu kwegera abakinnyi, cyane ko hari n’abo yagize uruhare mu igurwa ryabo.
Umwe mu bo yafashije kwerekeza muri Gikundiro, ni Mukunzi Yannick wayikiniye hagati ya 2017 na 2019.
Mukunzi yatangarije Kt Radio ko urwibutso afite kuri Mariam rurimo no kuba ari we watanze amafaranga yaguzwe muri Rayon Sports.
Yagize ati “Icyo gihe nta mafaranga ikipe yari ifite. Noneho kuko nari mu rugo rw’umwe mu bayobozi ba Rayon Sports arambwira ngo nihangane bayashake. Mu gitondo barambyukije bampa amafaranga maze ndasinya. Nyuma y’aho nibwo numvise ko Mama Hadjat (Mariam) ari we wayagurije ikipe.”
Yakomeje agira ati “Nyuma uwo mubyeyi yaje kumpamagara turavugana kuri telefoni mubwira ko nabimenye ko ari we wanguze, arishima cyane ampa ikaze muri Rayon Sports. Yambwiye ko impamvu yayatanze ari uko yari asanzwe ankunda.”
Mukunzi yavuze ko urundi rwibutso afite muri Mariam ari uko atajyaga abura imbuto iwe kubera uyu mubyeyi.
Ati “Nigeze kujya kumusuhuza Nyabugogo aho yakoreraga kuko yacurazaga imbuto, maze arazimpa nyinshi cyane. Kuva ubwo sinongeye kuzibura iwanjye mu rugo. Yampaga imbuto nyinshi cyane, hashira ibyumweru bibiri akampamagara akambaza impamvu ntagaruka gufata izindi.”
Mariam yari umubyeyi ukunda imikino cyane ariko by’umwihariko Rayon Sports ndetse mu 2018 yigeze gutangaza ko iyo Rayon Sports itsinzwe yemera akaburara.
Uyu mubyeyi yabaye mu buyobozi bwa Rayon Sports ndetse yari ahagarariye Ururembo Diaspora Fan Club.
Mukunzi Yannick yakiniye Rayon Sports imyaka ibiri kuva mu 2017 kugeza mu 2019, akaba umwe mu bari bagize iyi kipe ubwo yakoraga amateka yo kugera muri 1/4 cya CAF Confederation Cup mu 2018.
Yaje kuva muri iyi kipe yerekeza muri Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Gatatu muri Suède agikinira kugeza ubu.







