Uruzinduko rwa Kirkland wa Amazon i Kigali: Amahirwe y’ishoramari n’imigambi mishya ku muryango we
Uruzinduko rwa Kirkland wa Amazon i Kigali: Amahirwe y’ishoramari n’imigambi mishya ku muryango we
Ubwo Robert Kirkland yatangiraga urugendo rugana i Kigali, uwari kumubaza ibyihariye yari yiteze kubona mu Rwanda nta gisubizo yari gutanga. Uyu muyobozi ukorera mu rwego rw’imari rwa sosiyete ya Amazon nta na rimwe yari yarakandagiye muri Afurika. Icyo yari azi kuri iki gihugu ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Inshuti ye, Rodney Boyd, ni yo yamusabye gusura u Rwanda kugira ngo yibonere n’amaso ye uburyo iki gihugu cyiyubatse nyuma ya Jenoside, na we abyemera atazuyaje. Ibyo yahasanze byarenze kure ibyo yatekerezaga mbere, aranezerwa, yibona nk’uri mu rugo rwa ba sekuru.
Mu kiganiro ’Connected Podcast’ gitegurwa na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kirkland yasobanuye ko ubwo indege yari imutwaye yageraga mu kirere cy’i Kigali, yiyumvisemo ko ageze ahantu hadasanzwe.
Abakozi bo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali bamwakiranye urugwiro, yiyumva nk’aho buri wese yamubwiraga ati “Muvandimwe, ikaze mu rugo”. Ku Munyamerika w’umwirabura wari ugiye kumara hafi imyaka 60 atagera ku butaka bwa Afurika, aya magambo yamunyuze umutima bitavugwa.
Yagize ati “Ndi kukubwira ibi nsheshe urumeza. Ntushobora kwiyumvisha uko wabyakira nk’Umunyamerika w’umwirabura. Urabizi mfite imyaka 58, nagiye henshi kuri iyi Si mu myaka 58 ariko sinari nakagiye mu rugo. Ntushobora kubyiyumvisha ariko nahise niyumva ko ndi mu rugo.”
Ku mugoroba wa mbere ari i Kigali, Kirkland yatunguwe n’ubwiza bw’uyu mujyi n’isuku yaho kuko yabonaga hatandukanye n’indi mijyi myinshi yo muri Amerika ahamya ko idakeye. Ku manywa, imisozi yaho yamwibukije San Francisco, ubuzima bwaho bumuha ishusho y’igihugu cy’abakozi kandi giteye ishema.
Ubudaheranwa mu Banyarwanda
Kirkland ahamya ko mu bihugu byinshi, iyo abaturage babyo baba baragize amakuba nk’ay’Abanyarwanda, baba bakigerageza kwihorera. Ashima ko Abanyarwanda bo bahisemo ubwiyunge, batahiriza umugozi umwe mu kubaka igihugu cyabo cyari cyarasenyutse.
Ati “Urabizi uko abaturage bo muri iki gihugu bavuye muri Jenoside mu myaka 30, bakisana, bagakomeza urugendo, bagaterwa ishema n’ahazaza h’igihugu cyabo. Ibihugu byinshi ntibyari kubishobora, Abanyarwanda bakwiye kumva ko ari abantu badasanzwe, kandi na Rodney akunda kubivuga.”
Kuko yabaye umusirikare, agaragaza ko imyitwarire myiza n’ubumwe yabonye mu Banyarwanda, guhera ku bakozi basukura imihanda kugeza ku bashoramari bakomeye n’abayobozi, bimeze nk’ibyo yabonye mu gisirikare kuko ari byo bigifasha gukomera.
Ati “Umutungo wa mbere w’u Rwanda ni abaturage barwo. Hari abakozi bashoboye, bafite ubushake kandi biteguye gukora cyane kugira ngo bateze imbere imibereho yabo. Nabibonye ku basukura imihanda kugeza ku bo ku rwego rwo hejuru rw’ishoramari muri RDB.”
Kirkland yagaragaje ko abatuye Isi bakwiye kwigira iyi myitwarire ku Banyarwanda, kugira ngo ibihe bigoye banyuramo na bo bashobore kubihindura umusingi w’iterambere rirambye.
Ibitekerezo bityaye by’urubyiruko n’ishoramari
Mu bo Kirkland yasuye i Kigali harimo urubyiruko rukorera mu kigo ALX Rwanda, yumva ibitekerezo byarwo, byaba ibijyanye no gushora imari no gushaka ibisubizo by’ibibazo bya Afurika, binyuze mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga.
Mu buhamya bwamugumye mu bitekerezo harimo ubw’umukobwa washinze ikigo gifasha abantu kugeza ubutumwa bwabo (couriers) hirya no hino muri Afurika. Ati “Ni igitekerezo cyoroshye ariko kirimo agashya.”
Kirkland yasobanuye ko uretse umuhate urubyiruko rw’Abanyarwanda rufite wo gushaka amafaranga, runatanga umusanzu ukomeye mu mibereho y’abandi kuko rutanga imirimo, rukanafasha imiryango.
Nk’umuyobozi mu ishami ry’imari rya Amazon, Kirkland yitaye cyane ku buryo ikoranabuhanga ryabyara amafaranga. Yaganiriye n’abanyeshuri n’abayobozi bo muri Kaminuza y’u Rwanda na ALU (African Leadership University), ahakura ubuhamya bushimangira ko u Rwanda ruri mu bihugu biyoboye mu ikoranabuhanga.
Yasobanuye ko abaye atekereje gushora imari mu Rwanda cyangwa akaganira na sosiyete y’Abanyamerika ishaka kuhashora imari, yayitungira urutoki ku rwego rw’ikoranabuhanga kuko i Kigali hari amahirwe menshi.
Ati “Niba sosiyete yo muri Amerika cyangwa igihugu cy’amahanga bishaka kuhashora imari, uru rwego rukwiye kuba urwa mbere kuko hari amahirwe menshi.”
Kirkland yavuze ko yasuye ivuriro ryo mu Rwanda, asobanurirwa uburyo ikoranabuhanga rihuza ibigo bitanga serivisi z’ubuvuzi muri iki gihugu. Ahamya ko ibindi bihugu bikwiye kwigana ubu buryo, kandi ko aha na ho hari andi mahirwe y’ishoramari.
Yagaragaje ko yasanze mu Rwanda hari amahirwe menshi y’ishoramari mu mutungo kamere, bityo ko abashoramari bo muri Amerika bakwiye kwifatanya n’Abanyarwanda mu kuyabyaza umusaruro.
Kirkland yasuye Urwego rw’igihugu rushinzwe iterambere (RDB), asobanurirwa uburyo abashoramari boroherezwa. Ashingiye ku buhamya yumvise, yagaragaje ko uretse muri iki gihugu, nta handi umuntu ashobora gutangiza ikigo cy’ishoramari mu masaha atandatu gusa.
Ati “Nyuma yo kuganira n’Umunyamerika washinze ikigo cy’ubucuruzi mu Rwanda mu kwezi gushize, nasanze ari ukuri. Ikintu cya mbere navuga ni uko kwinjira mu ishoramari byoroshye, bari imbere cyane mu bijyanye no korohereza ishoramari.”
Yihaye umuhigo wo kugarukana n’umuryango we
Kirkland yasobanuye ko uruzinduko yagiriye mu Rwanda rwahinduye imyumvire ye kuri Afurika, ndetse ko yihaye intego yo kugaragariza abandi ibyiza by’iki gihugu, byaba urugwiro rw’Abanyarwanda, ibyiza nyaburanga n’amahirwe ahari.
Ati “Ubwo natahaga, numvise nuzuye kurusha mbere…Ni ahantu hari amahirwe menshi, bityo abantu benshi bakwiye kuhamenya. U Rwanda ni ahantu ushobora kubona ifunguro ryiza, ni ahantu wabona ibyiza nyaburanga byinshi mu bijyanye n’imiterere n’ibidukikije, n’abantu beza.”
Kirkland yasobanuye ko ateganya kuva muri Amazon, ariko ko nyuma yo gusura u Rwanda, yagize igitekerezo cyo gutura cyangwa se agakorera indi mirimo muri Afurika.
Yicuza ko byamufashe imyaka 58 kugira ngo asure u Rwanda, agaragaza ko ari gutegura gahunda yo kugaruka muri iki gihugu, ari kumwe n’umuryango we wose kugira ngo barebe ubwiza bwacyo.
Ati “Mfite imyaka 58. Nabwiye umugore wanjye nyuma y’uru ruzinduko ko nicuza ko byantwaye imyaka 58 kugira ngo ngaruke mu rugo. Naravuze nti ’Ku muhungu wanjye w’imyaka 19, ntibizaba’. Ndi gutegura gusubira i Kigali hamwe n’umugore wanjye n’abana kubera ko bakeneye kubona ibyo nabonye mu ruzinduko rwa mbere.”
Robert Kirkland yakoreye mu bindi bigo bikomeye by’Abanyamerika, zirimo Stanley Black & Decker, Cisco’s Foods na PepsiCo.
Robert Kirkland yatangaje ko azagaruka mu Rwanda ari kumwe n'umuryango we
Henriette UWAMAHIRWE







