Uturere twambere dufite abangavu benshi batewe inda mu mwaka umwe
Uturere twambere dufite abangavu benshi batewe inda mu mwaka umwe
Uturere twa Nyagatare, Kirehe na Gatsibo tuza imbere mu Ntara y’Iburasirazuba mu dufite abangavu benshi batewe inda mu gihe cy’umwaka umwe.Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abangavu bagera ku 8,801 batewe inda mu mwaka umwe mu turere twavuzwe haruguru.
Guhera tariki ya 01 Mutarama 2023 kugera tariki ya 01 Mutarama 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, habaruwe abangavu 8,801 bari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 19 basambanyijwe baterwa inda.
Nyagatare yonyine yihariye 1,725, nk’uko byagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yabaye tariki 19 Werurwe 2024, ubwo hasozwaga iki cyumweru mu Ntara y’Iburasirazuba.
Bimwe mu bibazo byagaragajwe bituma abana bashukwa bagasambanywa harimo ubukene, amakimbirane mu miryango, no guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi.Abayobozi basabwe kumva ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bikwiye kuba inshingano ya buri wese, aho kugira abo biharirwa.
Pudence Rubingisa,Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego zose kwita ku kurengera umwana no gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryamukorerwa.
Yagize ati “Buri muntu ku giti cye inzego z’ibanze uko zubatse guhera kuri mutwarasibo, inshuti z’umuryango, imigoroba y’umuryango, mu nteko z’abaturage, ahagaragara ibyo bibazo tubicukumbure, ikigambiriwe ni ugukumira.”
N’ubwo abangavu basambanyijwe bagaterwa inda barenga 8,000, abagabo 70 ni bo barimo gukurikiranwaho iki cyaha, mu gihe 10 gusa ari bo bamaze gukatirwa n’inkiko.Abafite mu nshingano abo bana basabwe kujya bahita babajyana kwa muganga ibimenyetso bitarasibangana.





