Umuvugizi wa Leta y'uburundi yemeje ko gufungura imipaka n’u Rwanda atari ibya vuba

Mar 31, 2024 - 05:07
 0
Umuvugizi wa Leta y'uburundi yemeje ko gufungura imipaka n’u Rwanda atari ibya vuba

Umuvugizi wa Leta y'uburundi yemeje ko gufungura imipaka n’u Rwanda atari ibya vuba

Mar 31, 2024 - 05:07

Kuri uyu wa Gatanu ushize, Rosine Guilène Gatoni, Umuvugizi wa Perezida Évariste Ndayishimiye mu kiganiro yatangiye mu ntara ya Karusi (mu burasirazuba bwo hagati mu Burundi) ari kumwe n’abavugizi b’ibigo bya Leta, yemeje ko gufungura imipaka n’u Rwanda atari ibya vuba.

Umuvugizi wa Perezida w’u Burundi yashimangiye icyifuzo cy’ubuyobozi bw’u Burundi, nk’impamvu rukumbi yatuma imipaka ihuza ibihugu byombi by’abavandimwe bo mu biyaga bigari bya Afurika yongera gufungurwa: kohererezwa abayobozi b’inyeshyamba z’umutwe wa Red-Tabara.

“U Rwanda rwasezeranyije ko ruzaduha, ariko ntirwabyubahiriza. Igihe u Burundi bwiteguraga kubakira, ibitero by’iterabwoba byarakomeje ”,uyu ni Rosine Guilène Gatoni wasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru waho wifuzaga kumenya igihe abategetsi b’u Burundi bateganya gufungura imipaka n’u Rwanda nkuko tubikesha SOS Media Burundi.

Yavuze ko mu ruzinduko rwa Perezida w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir i Bujumbura (umurwa w’ubucuruzi) « we ubwe yasabye u Rwanda kubahiriza amasezerano hagati y’ibihugu no guha abayobozi b’inyeshyamba u Burundi ».

Umuvugizi wa Perezida Ndayishimasi yashoje agira ati: "Tushyigikiye ubwisanzure mu rujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu, turashaka kandi abaturanyi beza, ariko igihe cyose izo nyeshyamba zizashyigikirwa n’u Rwanda, imipaka izakomeza gufungwa nk’uko byatangajwe na Perezida wa Repubulika".

Muri iki kiganiro rusange, umunyamabanga mukuru wa guverinoma yasobanuye ko “kuba imipaka y’ubutaka ifunze, ari ukugenzura neza ibyinjira n’ibisohoka”.

Jérôme Niyonzima yagize ati “kuri ubu, mu byukuri nta biganiro biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda. Niba ejo cyangwa ejobundi igihugu cyacu cy’igituranyi cyiyemeje kubahiriza ibyo cyiyemeje no kwitandukanya n’abo baterabwoba, iki kizaba igisubizo kuri iki kibazo. ”

Yakomeje ashimangira ko umubano hagati y’ibihugu ari inzira ivugururwa kandi ashimangira ko ibintu bishobora kugenda neza “mu gihe u Rwanda rwakwemera kubahiriza amasezerano yakozwe”.

Muri Mutarama, abategetsi b’Abarundi bafunze imipaka n’u Rwanda, bashinja guverinoma y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame by’umwihariko gushyigikira imitwe y’iterabwoba y’Abarundi, cyane cyane umutwe witwaje intwaro witwa Red-Tabara ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ubwo yavugaga kuri iki kibazo mu kiganiro aherutse kugirana na Jeune Afrique, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yagize ati « Nibyo, ariko twagerageje gukemura ibyo bibazo igihe Abarundi bazimiraga nta bisobanuro ».

Yakomeje agira ati « Rwose. twagiye mu Burundi, nabwo bwohereje intumwa inshuro ebyiri cyangwa eshatu. Abarundi badusabye kubahuza na Gen. Godefroid Niyombare na bagenzi be. Twarabikoze, baraganira. Ariko igihe batangiraga kujya muri DRC, barazimiye. Bongeye kugaragara badushinja ibyo n’ubundi twageragezaga gukemurana nabo.”

Umukuru w’igihugu yashimangiye ko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi ntacyo bakorera ku butaka bw’u Rwanda kuko ari ibyo rwiyemeje, kandi ko abashinja u Rwanda nta bimenyetso babitangira.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501