"Dufatanye kurwanya amakimbirane mu miryango kuko ari mubitera imirire mibi n’igwingira ry’abana bato ”-Umuyobozi w’Akarere
"Dufatanye kurwanya amakimbirane mu miryango kuko ari mubitera imirire mibi n’igwingira ry’abana bato ”-Umuyobozi w’Akarere
Aganira n’abaturage b’Akagari ka Kabyiniro, mu Murenge wa Cyanika mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yababwiye ko amakimbirane mu miryango ari mu bitera imirire mibi n’igwingira ry’abana bato.
Ubwo bukangurambaga bwateguwe ku bufatanye bw’Akarere ka Burera n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana; ibiganiro byatanzwe bikaba byakurikiranwe n,abaturage batandukanye.
Yagize ati:"Ingo zirimo amakimbirane, gusesagura umutungo, ihohotera rishingiye ku gitsina no kutubahiriza uburenganzira bw’Umwana ntizaburamo abana bafite imirire mibi cyangwa igwingira kubera ko amafaranga n’ubundi bushobozi byagakoreshejwe mu guhaha ibitekwamo indyo yuzuye biba byasesaguwe bigurwamo inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bidafite umumaro."
Yongeyeho agira ati:"Uwasinze iyo ageze mu rugo ateza umutekano muke abo asanze; abagize umuryango; aho gutekereza ku byakorwa kugira ngo abana bakire imirire mibi; ababyeyi bagahora baryana.
mutyo twese dufatanye gukumira no kurwanya amakimbirane mu miryango tugira inama imiryango agaragaramo kuyareka; tubereka ingaruka zayo kuri bo, ku baturanyi, abavandimwe n’Umuryango Nyarwanda muri rusange."
Muri icyo kiganiro, Mwanangu yabakangurire kugaburira abagize umuryango indyo yuzuye irimo ibikomoka ku matungo nk’Amagi, inyama n’amata, ababwira ko umwana ugaburirwa indyo atagira ikibazo cy’imirire mibi n’igwingira.
Yababwiye ko umwana ufite imirire mibi iyo adakurikiranwe ngo ayikire, bigira ingaruka mbi ku hazaza he kubera ko bimuviramo kugwingira; haba mu gihagararo ndetse no mu bwenge; kandi ko umwana ugwingiye bitashoboka ko atsinda neza mu ishuri, ndetse n’iyo akuze; urwego rwe rw’imitekerereze ruba ruri hasi ugereranyije n’urw’utarigeze ahura n’ikibazo cy’igwingira.
Yabakanguriye kandi gushyira mu bikorwa ingamba n’amabwiriza bigamije gukumira no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato harimo kwita ku buzima bw'Umubyeyi n’ubuzima bw’umwana mu minsi igihumbi, kwipimisha inda inshuro umunane, kubyarira kwa Muganga, gukingiza abana inkingo zose, gupimisha abana imikurire, kubonsa kugeza ku mezi atandatu nta kindi bavangiwe ; nyuma y'aho bagahabwa ifashabere hashingiwe ku kigero cy'umwana no kubahiriza ubundi burenganzira bwabo.
Yasoje ijambo rye asaba ababyeyi n’abandi barera abana kwitabira kujyana abana mu Ngo Mbonezamikurire y’abana bato, abagabo bakita ku buzima bw'umubyeyi n'umwana no kunganira gahunda ya leta yo kugaburira abana mu Ngo Mbonezamikurire y’abana bato.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure







