Wizkid,Rema na Burnaboy bahataniye igihembo muri AMAs

Apr 19, 2026 - 20:01
 0
Wizkid,Rema na Burnaboy bahataniye igihembo muri AMAs

Wizkid,Rema na Burnaboy bahataniye igihembo muri AMAs

Apr 19, 2026 - 20:01

Abahanzi b'abanya Nigeria aribo Wizkid,Rema na Burnaboy bahataniye igihembo muri AMAs gitangirwa muri Amerika.

Nkuko bigaragara ku matangazo atangaza abahanzi bari guhatana mu bihembo bya AMAs,Abahanzi batatu bo muri Nigeria aribo Wizkid,Rema na Burnaboy bari guhatanira igihembo mu bitangwa na AMAs.

Aba bahanzi bombi bari guhatana mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza mu njyana ya Afrobeat bakoze neza muri uyu mwaka wa 2026, aho bahuriye muri iki cyiciro na Tyla wo muri afurika y'epfo na Moliy wo muri Ghana.

Ibihembo ya AMAs ni bimwe mu bihembo bikomeye ku isi bihemba abahanzi bakoze neza umuziki aho hashyirwa abahanzi mu byiciro bitandukanye bitewe n'ingeri z'umuziki bakora.

Mu bihembo bizatangwa muri AMAs uyu mwaka harimo iki kibarizwamo Wizkid,Rema, Burnaboy,Tyla na Moliy cy'umuhanzi mwiza mu njyana ya Afrobeat,icy'umuhanzi mwiza w'umwaka muri rusange ari nacyo kiba gitegerejwe na benshi cyane kikaba kirimo abahanzi bakomeye ku isi nka Bruno Mars,Bad Bunny,Justin Bieber, Taylor swift nabandi nka Kendrick Lamar.

Ibihembo bya AMAs bizatangwa kuwa 24 Gicurasi 2025, bitangirwe muri Las Vegas ahitwa MGM Grand Garden Arena ahasanzwe hatangirwa ibihembo bikomeye nk'inzu y'imyidagaduro imaze kubaka izina mu kwakira ibirori nk'ibi.

Iyi MGM grand Garden Arena izakira ibi birori byo guhemba abahanzi bakoze neza mu mwaka wa 2026 ni Nini cyane kuko yakira Abantu bagera ku bihumbi 17 Bose.