Ese Kuki ishoramari rya Bruce Melodie muri UGB ryahindutse urwenya ?
Ese Kuki ishoramari rya Bruce Melodie muri UGB ryahindutse urwenya ?
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, akaba n’umwe mu bari kwigaragaza cyane ku isoko ry’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Muri Mutarama 2024 yagiranye ikiganiro n’itangazamakuru ku ishoramari yashyize mu ikipe ya Basketball ya UGB, abazwa aho bitandukaniye n’amasezerano yagiranye n’ibigo bitandukanye mu bihe byashize.
Yasobanuye ko we na Caoch Gael bashoye imari muri UGB nyamara abakoresha imbuga nkoranyambaga banze kwemera ko iri shoramari rishoboka kuko ngo nta nyungu y’amafaranga bategereje muri iriya kipe.
Babihuzaga n’ingano y’amafaranga asabwa kugira ngo ikipe itware igikombe gifite agaciro ka miliyoni 15 Frw.
Gushora mu ikipe ya Basketball bisaba kwirengera igihombo kurusha kwizera inyungu
Mu Rwanda, ikipe itwara igikombe cya Shampiyona ikoresha nibura hagati ya miliyoni 700-800 Frw ku mwaka w’imikino. Nyamara iki gikombe gifite agaciro ka miliyoni 13 Frw.
Kwegukana igikombe cya Shampiyona bisaba abakinnyi bakomeye baturuka hanze y’igihugu ariko kandi n’Abanyarwanda beza. Kugeza ubu, umukinnyi mwiza w’umunyamahanga ari kugeza ku bihumbi 15$, mu gihe abanyarwanda hagati ya 3000$-4000$.
Kuva mu 2020 ubwo igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda cyatangiraga gutanga itike yo kwitabira imikino ya BAL (Basketball Africa League), ihangana ryarazamutse. Iri rushanwa ribamo amafaranga menshi kuko ikipe yo mu Rwanda iryitabiriye ihabwa ibihumbi 70$ n’ibikoresho bitandukanye kuva ku myambaro kugeza ku masogisi.
Aya yiyongeraho miliyoni 200 Frw ihabwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’iterambere, RDB, ndetse n’izindi miliyoni 200 Frw - 300 Frw ihabwa na Minisiteri ya Siporo ariko yo akagenda mu kuyikodeshereza BK Arena, hoteli yo gukoreramo umwiherero n’ibindi.
Ni mu gihe amakipe ane ya mbere ari yo ahembwa, aho iya kane ihabwa ibihumbi 25$, iya gatatu ibihumbi 75$, iya kabiri ibihumbi 100$, mu gihe iyegukanye igikombe ihabwa ibihumbi 150$.
Niba koko Coach Gael na Bruce Melodie bafatanyije gushora muri UGB nk’uko babibwiye itangazamakuru ku itariki 19 Mutarama 2024, bifuza gushyira iyi kipe ku rwego rw’amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona no kwitabira BAL, barasabwa gushora imari itari munsi ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ugereranyije n’ibyo amakipe asanzwe atwara ibi bikombe akoresha.
Gusa andi makuru avuga ko uyu mushinga uzatwarwa gahoro gahoro, ari nako ikipe izagenda izamura urwego umwaka ku wundi.
Coach Gael yashoye imari muri UGB nyuma y’igitutu cy’abafana
Ku itariki 06 Nzeri 2023, Coach Gael yitabiriye umukino wa kamarampaka APR BBC yatsinzemo REG BBC amanota 80-75. Mu kanya k’akaruhuko, yasabwe kwinjiza amanota biramunanira. Ku mbuga nkoranyambaga baramusetse bamusaba kutazagaruka ku kibuga.
Coach Gael abonye ibyo bamuvuzeho, yanditse kuri X ati ”Nyuma yo guhura n’akaga nk’aka…muri Arena katanturutseho…benshi bati ’Ntuzasubire muri Arena kureba Basketball. Ariko noneho mfashe icyemezo cyo kugura ikipe ya Basketball umwaka utaha. Ni iki mwebwe mwabivugaho?”
Kuva icyo gihe, yegereye amakipe atandukanye ashaka kuguramo imigabane ariko amubera ibamba. Hari amakuru avuga ko yashatse kugura imigabane muri Espoir BBC, Patriots BBC na Orion BBC ariko ntibyakunda.
Uhereye kuri iki cyifuzo cya Coach Gael cyo kugura ikipe, wahita ubihuza no kuba yaregereye Bruce Melodie ngo bagure imigabane muri UGB, bityo agere ku byifuzo bye byo kugira ukuboko mu mukino wa Basketball no kugira ijambo mu ishoramari ryigarurira amarangamutima y’abantu.
Coach Gael na Bruce Melodie bazi neza ko batashoye bagamije kunguka byihuse
Mu kiganiro n’itangazamakuru, bombi bashimangiye ko bashoye mu mishinga ijyanye n’icyerekezo cy’igihugu ariko bakaba badateze inyungu y’amafaranga mu gihe cya vuba.
Coach Gael ati ”Ntabwo naje gushaka amaramuko muri Basketball kuko mfite ibindi nkora, iri shoramari ni ugushyigikira gahunda y’igihugu y’ubukerarugendo bushingiye kuri siporo."
Bruce Melodie na we yahishuye ko kuva yatangira umuziki, yagiye afata ibyemezo byashoboraga gushyira ku iherezo umuziki we ariko Imana ikaba yaramubaye hafi. Ati ”Njyewe ndashora ngashya cyangwa se nkunguka.”
Birashoboka ko Bruce Melodie yakoreshwa mu nyungu z’igihe kirekire
Bruce Melodie nk’umuhanzi umaze imyaka 12 ahagaze neza mu muziki, yagiye arangwa n’ibikorwa benshi bategaga iminsi, rimwe na rimwe agasinya amasezerano yagiye akurikirwa n’inkuru z’uko byari ’ugutwika’.
Icyakora na none kuba ahora avugwa bimufasha kuguma ku gasongero muri bagenzi be, ari nako arushaho kwiteza imbere.
Si ubwa mbere izina Bruce Melodie rikoreshejwe, ibikorwa bikamenyekana kandi na we akunguka, amafaranga, izina rigakura, igitinyiro muri bagenzi be kikiyongera, ibitaramo bye bikagira agaciro kanini, ibigo bikamurwanira ngo abyamamarize.
Ariko ajya agwa mu mutego w’abashoramari bamukoresha, akazisanga ku ruhande rwe nta nyungu yakuye muri ya mikoranire, usibye kuvugwa cyane.
Muri iki kiganiro n’itangazamakuru yagize ati ”Niyemeza guhomba. Nabashije gushukika, ubwo nyine nagwamo."
Bruce Melodie yitiriwe ISIBO TV, iramamara
Isibo TV yafunguye imiryango, hasakara inkuru ko ari iya Bruce Melodie. Nyuma yaje kubura buhoro buhoro no kuza kuhakorera ikiganiro, akaza bisanzwe nk’uko abandi bahanzi batumirwa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, yabajijwe niba gushora imari muri UGB atari kimwe na televiziyo yitiriwe cyangwa se miliyali yasinyiye, bikarangira abaye igitaramo.
Yasubije ati ”Impamvu nabahamagaye televiziyo ifungurwa, twashakaga ko irebwa, none iyo nkoze ubucuruzi nkabona nta nyungu ndi uwo kuguma aho, nkabona ku ruhande rwanjye ibyo nari nyitezemo simbibona?"
"Murumva ndi kavukire yo guhebera urwaje? Kandi ngenda nyonyombye kubera ko simba nifuza amakuru mabi ajya ku basigaranye bwa bucuruzi….Oya nta nubwo nigeze mpembwa na Isibo TV."
Ku masezerano ya miliyari y’amafaranga y’u Rwanda yasinye nyuma bikaza kugaragara ko byari ikinyoma yasubije ko ”Bariya bantu bari abatekamutwe kandi ikirego kiri mu nkiko. Nabihariye abanyamategeko."
Ku itariki 25 Kanama 2021 ni bwo ariya masezerano ya miliyari 1 Frw yasinywe ariko atera impungenge abakurikiranira hafi umuziki nyarwanda.
Shikama Dioscore watangije sosiyete ya Food Bundle, mu kiganiro n’itangazamakuru ubwo Bruce Melodie yasinyaga ariya masezerano, yavuze ko bashatse gukora amateka y’ibidasanzwe bikorwa mu ruganda rwa muzika.
Shikama ati “Twashatse guhindura ibisanzwe biba mu ruganda rwa muzika nyarwanda. Ntabwo ibi bintu ari igihuha, ni byo.”
Ibyo yahakanaga ko atari igihuha byarangiriye mu nkiko nk’uko Bruce Melodie yabibwiye itangazamakuru ku itariki 19 Mutarama 2024 nyuma yo kuvuga ko yashoye imari muri UGB.
Ku ruhande rwa UGB no kuri Bruce Melodie afatanyije na Coach Gael, ntabwo batangaje imigabane baguze muri iyi kipe ariko bavuga ko ari ishoramari ry’igihe kirekire.
Icyateye abantu impungenge ni uburyo umuhanzi nka Bruce Melodie yakwiyemeza gushora mu mushinga azi neza ko utazamwungukira nyamara hari ibyo azi gukora neza birimo kuba yakubaka inzu itunganya imiziki, gufasha abahanzi nk’uko yabikoze kuri Juno Kizigenza na Kenny Sol cyangwa se akaba yashora mu bucuruzi asanzwe akora bwo korora ingurube no gutunganya imbaho.
Kurikira ikiganiro kigaruka ku busesenguzi kuri iyi ngingo
Reba ikiganiro Bruce Melodie na Coach Gael bavuga ko bashoye imari muri UGB





