Yampano n'umugore we bavuze icyo bigiye mu bihe bikomeye baciyemo.

Mar 14, 2026 - 23:23
 0
Yampano n'umugore we bavuze icyo bigiye mu bihe bikomeye baciyemo.

Yampano n'umugore we bavuze icyo bigiye mu bihe bikomeye baciyemo.

Mar 14, 2026 - 23:23

Bwa nyuma na nyuma umugore wa Yampano na Yampano bavuze ku bihe bitoroshye bacanyemo mu minsi yashize banagira icyo bavuga ku masomo bakuyemo.

Nyuma yo guca mu bihe bitari biboroheye, umuryango w'umuhanzi w'umunyarwanda Yampano(Waboi) wongeye kuvuga ku bihe bamaze iminsi bacamo byuzuye intimba kugeza ubwo baba baratandukabye by'agahe Gato.

Ni mu kiganiro aba Bombi bakoreye ku muyoboro wabo wa YouTube usanzwe ucishwaho ibikorwa byabo bitandukanye n'umuziki aho bavugaga kuri ibi bihe by'ahashize.

Umugore wa yampano uzwi nka Vava abajijwe kucyo yigiye ku mugabo we muri ibyo bihe yavuze ko yabonye impamvu ikomeye ituma amuba hafi kuko ibyo bihe yasaga nubona ibintu uko bitari kuko Nyuma yaje kubona ko umugabo we akomerewe nabyo kumusumbya bityo ahitamo kumwegera bagafatanya guhangana nabyo icyo agaragaza nk'ubutwari kuri yampano cyane ko yampano yashoboraga gusiga uyu mugore we.

Vava avuga ko ibyo byose yabonye ku mugabo we(yampano) biri mu byakomeje urukundo rwabo kuko yabonye ko akunzwe urukundo rufite imbaraga.

Ku ruhande rwa Yampano we avuga ko Ibihe byamukomereye cyakora bikanamubera indorerwamo imwereka ibyo atabashaga kubona kugeza ubwo yaje kugarurwa mu buzima busanzwe n'umugore we bikaba ibyo amukundira avuga ko yamenye neza ko ibyiza bye Aribyo byinshi kuruta ibibi.

Uyu muryango watanze inama ku bakoresha imbuga nkoranyambaga basaba abantu kuzikoresha bazibyaza umusaruro aho kuzikoresha basebya abandi nk'uko nabo ubwabo bavuga ko babikorewe nyamara bari bakeneye abavandimwe babaguma hafi.