Zimbabwe: Abanyamerika bari guhigwa bukware
Zimbabwe: Abanyamerika bari guhigwa bukware
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinje Zimbabwe gutoteza, gufunga no kwirukana Abanyamerika benshi bari bari muri icyo gihugu nk’abakozi batanga imfashanyo nyuma y’ibihano byafatiwe abarimo Perezida Mnangagwa.
Ikigo gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga cya Amerika (USAID) cyavuze ko abayobozi ba Amerika hamwe n’abakozi bayo bakorera kuri kontaro zimara igihe runaka batewe ubwoba "mu magambo no ku mubiri".
Icyo kigo cyongeyeho ko bari bari muri Zimbabwe mu rwego rwo "gushyigikira uruhare rw’abaturage, inzego za demokarasi n’uburenganzira bwa muntu", ariko ko umuhate w’amavugurura ya demokarasi wa Zimbabwe ari "ubusa".
Amerika yari yatangaje ibihano bishya kuri Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa no ku bandi bategetsi bo ku rwego rwo hejuru muri leta ku wa Mbere, ibashinja ruswa no guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Ibyo bihano byasimbuye ibyari bisanzweho byari byashyizweho mu myaka 20 ishize.
Umuvugizi wa Perezida Mnangagwa yamaganye ibyo bihano avuga ko ari ibikorwa byo "kurwanya" Zimbabwe, anashinja leta y’Amerika "gusebanya nta mpamvu".
Umuyobozi wa USAID, Samantha Power, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, yavuze ko bamwe mu bakozi bayo "bafunzwe nijoro, batwarwa [mu modoka] mu buryo budatekanye, bahatwa ibibazo igihe kirekire, [ndetse habaho no] gufatwa no kwinjira mu bikoresho byabo by’ikoranabuhanga".
Leta ya Zimbabwe nta cyo yari yatangaza ku mugaragaro ku birego bya USAID.





