Nyanza: Abantu batanu bafungiwe gusambanya abana
Nyanza: Abantu batanu bafungiwe gusambanya abana
Mu karere ka Nyanza, abantu batanu bafungiwe gusambanya abana mu bihe bitandukanye.
Mu buhamywa bw’umwe mu babyeyi wo mu Murenge wa Busasamana bafite umwana wasambanyijwe yavuze ko tariki ya 19 Nyakanga 2025 ahagana i saa kumi n’imwe umwana we w’imyaka 10 yasambanyijwe n’umusore w’imyaka 18 ariko ntiyahita abivuga ahubwo abibwira undi mwana mugenzi we nawe abibwira nyina.
Uriya bikekwa ko yasambanyijwe nawe yaje kubibwira inzego z’ubuyobozi.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana Bizimana Egide yavuze ko icyaha bikekwa ko cyabereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Yagize ati”Umusore yabeshye umwana bajyana kuvunjisha amafaranga kandi nibagerayo ayamuhaho bageze mu nzira amujyana mu myumbati aramusambanya.”
Umwana afungiye gusambanya undi
Taliki ya 17 Nyakanga 2025 hafunzwe undi mwana w’imyaka 17 wo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza, akurikiranyweho gusambanya uw’imyaka 15.
Bikekwa ko bariya bombi basambaniye Kwa nyirakuru w’umukobwa aho uriya mwana w’umuhungu yari yagiye kubasura.
Icyo gihe uriya mukecuru yagiye kuzirika ihene mu gisambu maze bombi dore ko banasanzwe ari abanyeshuri biga mu mashuri abanza basigarana mu rugo bigakekwa ko ari naho yamusambanyirije.
Umukobwa yaje guha inkuru nyirakuru maze uriya mukecuru w’imyaka 62 nawe abibwira se w’umwana nawe ajyana umwana Kwa muganga maze Isange one Stop Center, nayo ibimenyesha inzego zifite mu nshingano iperereza maze RIB ifunga uriya mwana w’umuhungu kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo.
Umushumba afungiye gusambanya umwana
Taliki ya 18 Nyakanga 2025 kandi RIB yafunze umusore w’imyaka 20 akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 11.
Uriya musore bikekwa ko yasambanyije umwana yari umushumba mu kagari ka Cyerezo mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza. Uriya mwana yabaga mu rugo rw’ahantu bari barasabye ko yaza akabafasha uturimo two mu rugo.
Bikekwa ko uriya mushumba yasambanyije uriya mwana nyiri urugo babagamo yagiye mu itsinda naho undi mukecuru wabaga muri urwo rugo we yagiye gusura abantu.
Ukekwa bivugwa ko yakinze ku marembo maze ahamagara wa mwana amujyana mu cyumba aramusambanya.
Bikekwa ko umwana yagize ubwoba bwo kubibwira aho yabaga ataha iwabo, maze hashize iminsi nyina w’uriya mwana abona umwana we afite ikibazo amubajije niko kumubwira ibyamubayeho.
Uriya mushumba ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo.
Umusore afungiye gusambanya umwana amwizeza akazi
Taliki ya 19 Nyakanga 2025 mu kagari ka Nkomero murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza RIB yafunze umusore w’imyaka 37 bikekwa ko yasambanyije umwana w’imyaka 16.
Uriya musore bikekwa ko yahamagaye uriya mwana ngo amurangire akazi ko mu rugo amujyana mu nzu ye maze aramukingirana aramusambanya.
Ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo.
Umushumba arakekwaho gusambanya umwana inshuro eshatu
Taliki ya 4 Nyakanga 2025 mu kagari ka Gahondo mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, RIB yafunze umusore w’imyaka 21 akekwaho gusambanya umwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza aho uyu mwana afite imyaka umunani y’amavuko.
Ukekwa yari asanzwe akora akazi k’ubushumba abana n’uyu mwana . bikekwa yasambanyije uriya mwana inshuro eshatu maze bigacecekwa nyuma umwana w’imyaka 13 wiganaga n’uriya mwana aza kubivuga.
Impamvu ikekwa yatumye bimenyekana nyuma uriya mushumba yari yarabwiye abana babizi ko nibabivuga azabateranya n’iwabo ngo bariba.
Indi mpamvu kandi ivugwa ni uko uriya mwana watanze amakuru bikekwa ko yabibwiye nyirakuru w’umwana bikekwa ko yasambanyijwe, banasanzwe babana maze umukecuru akabihakana kuko atari yahawe amakuru na nyiri ubwite ahubwo umukecuru yegera uwatanze amakuru bigakekwa ko yamukubise kuko amutereye umwana urubwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ku rwego rw’igihugu ACP Boniface Rutikanga yavuze ko bariya bose batawe muri yombi aho abana bakorewe icyaha barimo guhabwa ubuvuzi.







