Tanzania: Umugabo yishe umwana we wari ufite amezi arindwi kugirango ahabwe amafaranga yo kumufata mu mugongo
Tanzania: Umugabo yishe umwana we wari ufite amezi arindwi kugirango ahabwe amafaranga yo kumufata mu mugongo
Umuturage witwa Marwa Mwenganyi, utuye mu karere ka Tarime mu Ntara ya Mara, yishe umwana we wari ufite amezi arindwi kugirango abashe guhabwa amafaranga yo kumufata mu mugongo kugira ngo abashe kwishyura umwenda afite ungana na Miliyoni ebyiri zirenga yagiye yaka mu bimina bitandukanye.
Amakuru avuga ko uwo mugabo Marwa Mwenganyi, yishe umwana we urupfu rwagashinyaguro kuko yabumwishe amupfutse umunwa n'amazuru kugeza ashyizemo umwuka hanyuma ahita amujugunya mu kigega cy'amazi.
Amakuru y'ibanze avuga ko uwo mugabo yafashe icyemezo cyo kwica uwo mwana we kugirango abashe guhabwa amafaranga yo kumufata mu mugongo kugirango abashe kwishyura imyenda yari yarafashe mu bimina butandukanye.
Amakuru avuga ko uwo mugabo yari yarigurije amafaranga mu mashyirahamwe atandukanye kububuryo yishyuzwa agera muri Miliyoni ebyiri zirenga.
Murwego rwo kugirango ngo yigobotore iyo myenda, nibwo yafashe icyo cyemezo kigayitse yica uwo mwana we agambiriye kugirango bazamuhe amafaranga yo ku kumufata mu mugongo nk'umuntu wagize ibyago hanyuma ngo abashe kubona uburyo yakwishyura ako kayabo kimyenda abereyemo ibyo bimina.
Gusa ntabwo higeze hatangazwa niba yatawe muri yombi cyangwa se akaba agishakishwa.







