Abagabo 2 barashwe bashaka kunigisha amapingu abapolisi bari babarinze
Abagabo 2 barashwe bashaka kunigisha amapingu abapolisi bari babarinze
Abagabo babiri bari bakurikiranyweho kwica abazamu babiri barindaga ububiko bw’inzoga mu Karere ka Rwamagana, barashwe mu rukerera rwo ku wa Mbere, taliki 11 Kanama 2025, ubwo bashakaga kwica abapolisi bari babarinze, babanigishije amapingu.
Ibi byabereye mu Murenge wa Muyumbu, Akagali ka Nyarukombe, Umudugudu wa Marembo, ubwo inzego z’umutekano zari zibajyanye kwerekana bimwe mu bikoresho bibwe ndetse n’ibyifashishijwe bica Mudaheranwa Venuste na Bizimana Mark, bari abazamu b’ububiko bw’inzoga bwa Bralirwa.
Muri ubwo bwicanyi bwabaye mu mpera za Nyakanga (07), amakuri avuga ko icyo gihe babishe bakoresheje imigozi n’ibyuma, nyuma bakajyana bimwe mu bikoresho byarindwaga muri ubwo bubiko.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasurazuba, SP Hamdun Twizeyimana, yemeje iby’ayo makuru.
Ati “Abo bagabo bombi byagaragaye ko bagize uruhare mu bwicanyi ndetse n’ubujura buheruka gukorerwa ku Muyumbu. Ubwo bari bagiye kugaragaza aho bahishe amakaziye 300 y’ibinyobwa bya Bralirwa n’imashini ya EBM bajyanye, barashwe bashaka kunigisha amapingu Abapolisi bari babarinze.”
Ibi bigaragaza ko aba bagabo barashwe bataragera aho bari bagiye kwerekana ibyo bibye n’ibyo bicishije.





