Abagore batatu barashwe n’umuntu utaramenyekana nyuma y’impaka ku byavuye mu matora
Abagore batatu barashwe n’umuntu utaramenyekana nyuma y’impaka ku byavuye mu matora
Abagore batatu bo mu mujyi wa Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barashwe n’umuntu utaramenyekana, nyuma y’impaka nyinshi ziturutse ku byavuye mu matora ya Perezida yabaye ku wa 5 Ugushyingo 2024.
Polisi yo muri Miami yatangaje ko abo bagore barashwe kuri uyu wa Gatatu ubwo bajyaga impaka ku byavuye mu matora.
Hari umugabo wababonye bari mu mpaka, ajya mu modoka ye avanamo imbunda arabarasa gusa bikekwa ko yari yanyweye ibisindisha. Muri batatu barashwe, umwe ni we wakomeretse bikomeye, babiri bakomereka byoroheje.





