Abahanzi barimo Rema na Ckay bari gushimangira urwego rwiza mu muziki wa Nigeria
Abahanzi barimo Rema na Ckay bari gushimangira urwego rwiza mu muziki wa Nigeria
Chukwuka Chukwuma Ekweani uzwi mu muziki nka Ckay na Divine Ikubor umaze kwamamara ku mazina ya Rema bakomeje gushimangira urwego rwabo mu muziki wa afurika byumwihariko mu gihugu cya Nigeria.
Aba bahanzi,Ckay na Rema bari kugera kuri ibi nyuma y'uko ibihangano byabo bikomeje gutumbagira mu mibare y'ababireba bakanabyumvira ku mbuga nkoranyambaga cyane urwa Youtube ruri mu zicururizwaho umuziki cyane dore ko ari na rumwe mu ziri ku isonga mu kugira abarusura benshi mu zibarizwa ku isi yose.
Kugera ubu Rema na Ckay nibo bahanzi bo muri Nigeria bafite indirimbo zarebwe cyane binyuze ku rubuga rwa Youtube babikesheje indirimbo zabo arizo Calm down ya mbere ikaba iya Rema uri ku mwanya wa Mbere ufite indirimbo ebyiri zikurikirana zose ni Calm down ye wenyine n'iyo yasubiranyemo na Selena Gomez wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika aba banavuzweho mu rukundo mu minsi ya Mbere yo Gushyira hanze iyi ndirimbo yabubakiye izina ku isi.
Ku ruhande rwa Ckay we ari kubigeraho kubera iyitwa Love Nwantiti yasubiranye mo na Joeboy na Kuami Eugene,iyi ikaba iri ku mwanya wa Gatatu mu zarebwe cyane kuri Youtube yagezeho mu masaha make ashize cyane ko iyi mibare ye Mishya itararenga cyane.
Rema uri ku mwanya wa Mbere n'uwa kabiri mu ndirimbo Calm Down imaze imyaka itatu ishize iyo yahuriyemo na Selena Gomez imaze kugeza ku bayirebeye kuri Youtube Miliyari imwe na Miliyoni 300 bose mugihe ikurikira ku mwanya wa kabiri ikaba igize abamaze kuyikina bangana na Miliyoni 670 bose.
Ckay uri ku mwanya wa gatatu ahagarariwe n'iyitwa Love Nwantiti iri gusatira iya Rema kuko iyi ya Ckay igejeje ku bantu Miliyoni 600 mu gihe cy'imyaka itatu imaze ishyizwe hanze nyuma yo gusubirwamo.
Ibi ni ikimenyetso cy'uko uruganda rw'umuziki w'iki gihugu cya Nigeria uri gutera imbere hashingiwe ku mibare y'aba bahanzi itagerwaho na buri umwe kuri uyu mugabane wa afurika nanone kikaba ikindi kimenyetso cy'uko umuziki uri kwinjiza agatubutse.





