Iby’amarushanwa y’ubwiza muri Amerika biri kuzamo kidobya
Iby’amarushanwa y’ubwiza muri Amerika biri kuzamo kidobya
Mu minsi mike ishize Noelia Voigt wabaye Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2023, yeguye kuri uyu mwanya kubera ko ashaka kwita ku buzima bwe bwo mu mutwe. Ni ibintu byaje bikurikira ukwegura kwa Claudia Michelle wari ushinzwe imbuga nkoranyambaga za Miss USA, na we yatangaje ko yeguye bivuye ku bibazo bijyanye n’akazi ndetse no gucunaguzwa.
Nyuma y’aba bombi UmaSofia Srivastava wabaye Miss Teen USA 2023 na we yeguye avuga ko ari ukubera ko ‘indangagaciro z’umuntu ku giti cye zidahuye neza n’icyerekezo cy’abategura irushanwa.’ Uku kwegura kw’abakobwa bitabiriye aya marushwanwa gukomeje gutera benshi urujijo.
UmaSofia Srivastava nawe yakuyemo ake muri Miss Teen America





