Mama Sava yahishuye ko yongeye gukundana n’umusore babyaranye imfura ye
Mama Sava yahishuye ko yongeye gukundana n’umusore babyaranye imfura ye
Nyuma y’imyaka irenga 12, Umunyana Analyssa wamamaye nka Mama Sava, yemeje ko yasubiranye n’umusore w’umunya-Kenya babyaranye imfura ye bakaza gutandukana mu 2013 nyuma y’imyaka ibiri y’umunyenga w’urukundo.
Ibi yabihamije ubwo yari abajijwe ku musore amaze iminsi atangaza ko yihebeye, Mama Sava yavuze ko nta byinshi yamuvugaho uretse kuba ari we babyaranye imfura ye.
Ati “Nta kintu kinini namuvugaho rwose, njye mumenye ko ndi mu rukundo, wenda icyo nakubwira cyo ni uko ari we twabyaranye imfura yanjye.”
Amakuru ahari ahamya ko nyuma y’imyaka irenga 12 atabonana n’uyu musore wahoze ari umukunzi we batandukanye mu 2013 nyuma yo kumutera inda, bongeye kubyutsa umubano mu 2024.
Mu mezi ashize ni bwo uyu musore wari umaze igihe asubiye iwabo muri Kenya yaje kugaruka i Kigali kureba uwahoze ari umukunzi we.
Kugeza uyu munsi nk’uko binagaragara ku mbuga nkoranyambaga, akanyamuneza ni kose kuri Mama Sava udasiba kugaragaza ko aryohewe n’urukundo rw’uyu musore.
Mu 2024 ubwo Mama Sava yavuze ko kimwe mu bintu bimubabaza ari uko uyu musore bari barabyaranye yari atarabona umwana we kuko batandukanye mbere y’uko uyu mukobwa abyara.
Iki gihe Mama Sava yahishuye ko uyu musore bakundanye bahuriye mu rusengero rwa ADEPR, nyuma y’umwaka urenga birangira babyaranye.
Uyu mukinnyi wa filime wamamaye muri filime nka Papa Sava kugeza ubu ni umubyeyi w’abana babiri wakunze kuvugwa mu nkuru zitandukanye z’urukundo.
Mu 2023 Mama Sava yemeje ko yatandukanye na Nshuti Alphonse benshi bamenye nka Alpha bari bamaze umwaka urenga bakundana.
Nyuma y’uko inkuru z’urukundo rwa Mama Sava na Alpha zigiye hanze, abazi uyu mugabo bahise banjama Mama Sava, bamushinja gutwara umugabo w’abandi ngo kuko asanganywe umuryango.
gihe yavuze ko umugabo bari basigaye bakundana yari amaze igihe atandukanye n’umugore we nubwo bamwe batari babizi.
Mu 2022, Mama Sava yari yongeye kuvugwa mu nkuru z’urukundo nyuma y’imyaka hafi itanu atandukanye n’umugabo bari barakoze ubukwe.
Mama Sava umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda, yatangiye gukina filime guhera mu 2017. Uretse Papa Sava yatumye aba ikimenyabose yagaragaye no mu zindi zitandukanye zirimo na Seburikoko.
Henriette UWAMAHIRWE





