Abakinnyi 8 bahembwe na Be One Gin ku munsi wa 4 wa shampiyona

Oct 21, 2025 - 05:46
 0
Abakinnyi 8 bahembwe na Be One Gin ku munsi wa 4 wa shampiyona

Abakinnyi 8 bahembwe na Be One Gin ku munsi wa 4 wa shampiyona

Oct 21, 2025 - 05:46

Niyonizeye Telesphore w’imyaka 20 ukinira ikipe ya As Muhanga, ari mu bakinnyi 8 bahembwe n’ikinyobwa cya Be One Gin nk’umukinnyi witwaye neza ku mukino.

Mu mpera z’icyumweru dushoje, nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo yakomezaga

hakinwa umunsi wa 4.Ni umunsi watangijwe n’ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye

ikipe ya Gicumbi FC, mu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.Muri

uyu mukino umunyezamu Ahishakiye Hertier niwe wegukanye igihembo cya Be One Gin

nk’umukinnyi witwaye neza kuko yafashije ikipe ya Gicumbi kwegukana inota rimwe

n’ubwo bari babonye ikarita itukura ku munota wa 34. 

Indi mikino yakurikiyeho, ni imikino igera kuri ine yabaye ku wa Gatandatu. Muri iyo

mikino, harimo umukino Bugesera FC yanganyijemo na Gasogi United 0-0 mu mukino

Bugesera FC yari yakiriye.

Muri uyu mukino Ngono Herve Eloundou Ferdinand ukinira Bugesera FC, niwe wegukanye

igihembo cy’umukino ndetse iba inshuro ya kabiri abikoze yikurikiranya. 

Mu mukino wabereye i Muhanga, ikipe ya As Muhanga yabonye inota rya mbere,

inganyije na Etincelles FC igitego 1-1. Muri uyu mukino, umwana ukiri muto

Niyonizeye Telesphore niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umukino ku myaka

20 y’amavuko. 

Ku mukino wari wabereye kuri Kigali Pele ku isaha ya Saa 15:00, As Kigali yatsinze

Marine FC igitego 1-0, ndetse Ntirushwa Aime ukinira As Kigali asatira aba

ariwe utorwa nk’umukinnyi w’umukino. 

Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yahise icakirana na Rutsiro FC mu mukono

wasoreje indi yari yabaye ku wa 6. Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports

yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1, ndetse rutahizamu wa Rayon Sports Aziz Bassane

Koulagna aba umukinnyi w’umukino nyuma yo gutsinda igitego akanatanga umupira

uvamo ikindi. 

Igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino, giterwa inkunga n’Umufatanyabikorwa wa Rwanda Premier

League ariwo Be One Gin ikinyobwa cyengwa n’uruganda Roots Investment Group

Ltd.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure