Abakinnyi 8 bahembwe na Be One Gin ku munsi wa 4 wa shampiyona
Abakinnyi 8 bahembwe na Be One Gin ku munsi wa 4 wa shampiyona
Niyonizeye Telesphore w’imyaka 20 ukinira ikipe ya As Muhanga, ari mu bakinnyi 8 bahembwe n’ikinyobwa cya Be One Gin nk’umukinnyi witwaye neza ku mukino.
Mu mpera z’icyumweru dushoje, nibwo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo yakomezaga
hakinwa umunsi wa 4.Ni umunsi watangijwe n’ikipe ya Gorilla FC yari yakiriye
ikipe ya Gicumbi FC, mu mukino warangiye amakipe yombi anganya 0-0.Muri
uyu mukino umunyezamu Ahishakiye Hertier niwe wegukanye igihembo cya Be One Gin
nk’umukinnyi witwaye neza kuko yafashije ikipe ya Gicumbi kwegukana inota rimwe
n’ubwo bari babonye ikarita itukura ku munota wa 34.
Indi mikino yakurikiyeho, ni imikino igera kuri ine yabaye ku wa Gatandatu. Muri iyo
mikino, harimo umukino Bugesera FC yanganyijemo na Gasogi United 0-0 mu mukino
Bugesera FC yari yakiriye.
Muri uyu mukino Ngono Herve Eloundou Ferdinand ukinira Bugesera FC, niwe wegukanye
igihembo cy’umukino ndetse iba inshuro ya kabiri abikoze yikurikiranya.
Mu mukino wabereye i Muhanga, ikipe ya As Muhanga yabonye inota rya mbere,
inganyije na Etincelles FC igitego 1-1. Muri uyu mukino, umwana ukiri muto
Niyonizeye Telesphore niwe wegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umukino ku myaka
20 y’amavuko.
Ku mukino wari wabereye kuri Kigali Pele ku isaha ya Saa 15:00, As Kigali yatsinze
Marine FC igitego 1-0, ndetse Ntirushwa Aime ukinira As Kigali asatira aba
ariwe utorwa nk’umukinnyi w’umukino.
Nyuma y’uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports yahise icakirana na Rutsiro FC mu mukono
wasoreje indi yari yabaye ku wa 6. Muri uyu mukino, ikipe ya Rayon Sports
yatsinze Rutsiro FC ibitego 3-1, ndetse rutahizamu wa Rayon Sports Aziz Bassane
Koulagna aba umukinnyi w’umukino nyuma yo gutsinda igitego akanatanga umupira
uvamo ikindi.
Igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umukino, giterwa inkunga n’Umufatanyabikorwa wa Rwanda Premier
League ariwo Be One Gin ikinyobwa cyengwa n’uruganda Roots Investment Group
Ltd.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure





