ABAKOZI BA ESe URWIBUTSO SINA GERARD BIBUTSE KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
ABAKOZI BA ESe URWIBUTSO SINA GERARD BIBUTSE KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Mu gihe mu Rwanda hose turi mu minsi ijana(100) yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Gicurasi 2026 ubuyobozi n'abakozi b’Ikigo cya Ese Urwibutso Sina Gerard Nyirangarama bibutse ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe Abatutsi.
Mukiganiro cyatanzwe cyagarutse ku mateka mabi yaranze u Rwanda uwagitanze yagize ati “Nk’uko twabashije gutsinda ikinyoma na politiki z'ubugome z'abayobozi babi babayeho mu Rwanda n'abakomeza guhakana no gupfobya Genocide tuzakomeza tubagwanye Kandi tuzabatsina.
Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yibukije , ubuyobozi n'abakozi ba Ese Urwibutso Sina Gerard Nyirangarama ko umwanya nk’uyu bagomba kuzirikana ku butwari bw'abahagaritse Genocide, bakanashimira Ubupfura n'ubumuntu bwa bamwe mu banyarwanda bitandukanyije n'abicanyi bakabasha kurokora bamwe mu bahigwaga.
Yasabye ubu buyobozi n'abakozi ndetse n’abanyarwanda muri rusange guhangana n’abapfobya Genocide yakorewe Abatutsi aho yagize ati “Mureke duhangane n'abapfobya banahakana genocide, kandi biranoroshye, iyo uvuga ukuri ntutinya kandi ntunatsindwa; urugamba rukomeye dusigaranye ni ugukomeza kubaka no gusigasira ubunyarwanda turwanya icyaricyo cyose cyagarura genocide n'andi macakubiri yose”.
Yasobanuye kandi ko genocide yakozwe n’urubyiruko, ndetse igahagarikwa n’urundi rubyiruko rwahoze ari ingabo za RPA, yongera kwibutsa ko uyu munsi urubyiruko rufite inshingano yo kubaka igihugu kizira amateka asa n'ayo twanyuzemo akaba asanga bizanorohera urubyiruko rw’uyu munsi kuko rufite umusingi mwiza.
Kwibuka Genocide yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 32 bifite insanganyamatsiko igira iti “Twibuke twiyubaka”.
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure




