Abakunzi bagatama bari kurira ayo kwarika

Jul 31, 2025 - 03:34
 0
Abakunzi bagatama bari kurira ayo kwarika

Abakunzi bagatama bari kurira ayo kwarika

Jul 31, 2025 - 03:34

Kenya yazamuye imyaka yo kwemererwa kunywa inzoga mu buryo bwemewe n’amategeko, iva kuri 18 ijya kuri 21 y’amavuko.

Mu byasobanuwe nk’ingamba zigamije kurwanya ikoreshwa rikabije ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu gihugu.

Uretse kongera imyaka yemewe mu matageko yo kunywa inzoga, Leta yashyizeho amategeko akomeye abuza ahantu hatandukanye gucururizwa cyangwa kunywerayo inzoga, ndetse no kuzamamaza birahagarikwa.

Ni ibikubiye mu mabwiriza yasohowe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge muri Kenya (National Authority for the Campaign Against Alcohol and Drug Abuse- Nacada).

Ayo mabwiriza avuga ko ubu nta muntu uri munsi y’imyaka 21 y’amavuko wemerewe kunywa inzoga, cyangwa kwinjira ahacururizwa inzoga, yaba ari kumwe n’umuntu mukuru cyangwa atari kumwe na we.

Agaragaza ko kandi ahantu hatandukanye harimo ahahurira abantu benshi nk’ahategerwa amamodoka, ibibuga by’imyidagaduro, amavuriro, ahategerwa imodoka, sitasiyo za lisansi na gari ya moshi hatemerewe gucururizwa inzoga.

Ati “Nta cyamamare, umukinnyi wa siporo, umunyamakuru, cyangwa undi muntu uzwi wemerewe kwamamaza, guteza imbere cyangwa gushishikariza abantu kunywa inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge.”

Muri urwo rwego, ibigo bikora inzoga ntibizongera gutera inkunga cyangwa kwitirirwa amakipe ya siporo, amarushanwa cyangwa shampiyona.

Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Kipchumba Murkomen,yasobanuye ko aya mategeko mashya ari mu mugambi mugari wa politiki y’igihugu igamije gukumira, guhangana no kugenzura ikoreshwa ry’inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza ubuzima.

Ati “Twese hamwe twashyize hamwe imbaraga zo kurwanya ingaruka mbi ziterwa ni inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi byangiza ubuzima mu gihugu cyacu.”

Iyi politiki ije mu gihe Kenya ihanganye n’ikibazo gikomeye cy’ibiyobyabwenge.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye muri iki gihugu giherereye muri Afurika y’Uburasirazuba, bwagaragaje ko umuntu umwe muri batandatu bafite hagati y’imyaka 15 na 65 akoresha ibiyobyabwenge.

Inzoga zikoreshwa n’abagera kuri miliyoni 3.2 naho itabi rikoreshwa na miliyoni 2.3. Bwagaragaje ko kandi hari abana batangira gukoresha itabi bafite imyaka itandatu.

Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, umwe muri 11 akoresha nibura ikiyobyabwenge kimwe, cyane cyane inzoga, itabi n’urumogi.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06