Abakunzi b'akabenzi (INGURUBE) Barabyinira ku rukoma nyuma yuko bashyizwe igorora!
Abakunzi b'akabenzi (INGURUBE) Barabyinira ku rukoma nyuma yuko bashyizwe igorora!
Mu murenge wa Gacaca w’Akarere ka Musanze, hujujwe ibagiro rigezweho ry’ingurube ryitezweho kuzafasha kurya inyama z’ingurube zujuje ubuziranenge.
Iri bagiro ryitezweho kandi gusimbura uburyo busanzwe bwifashishwa mu kubaga ingurube butari bukurikije amategeko, aho ubusanzwe inyama umuntu yemewewe kubaga itungo nyuma y’uko abyemerewe n’umuganga wemewe w’amatungo, amaze gusuzuma ko nta burwayi rifite cyangwa ikindi kibazo cyatuma izo nyama zishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Abaturage baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bishimiye iri bagiro kuko uburyo busanzwe bukoreshwa mu kubaga bwari buteje inkeke.
Iri bagiro ryatashwe kuri uyu wa 17 Mutarama 2024 ryubatswe ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge no kurengera abaguzi, (RICA) gifatanije n’abafatanyikorwa bacyo, hagamijwe gutanga serivisi zujuje ubuziranenge , no kurengera ubuzima bw’ibimera n’inyamaswa, ndetse n’uburenganzira bw’abaguzi.
Ikogo cy’igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge no kurengera abaguzi, (RICA) kigira inama abakora ubucuruzi bujyanye no kubaga no gucuruza inyama ko bagomba kubwandikisha, mu gihe babaga amatungo bakirinda kuyakubita cyane cyangwa kuyakomeretsa, bakazirikana guha amazi itungo mbere yo kuribaga, kubaga amatungo acuritse kandi yabanje guteshwa ubwenge, by’umwihariko bakamenya ko mbere yo gutangira ubu bucuruzi bagomba kubanza guhabwa uruhushya rutangwa na RICA.
Simbarikure Gaspard ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo mu kigo cya RICA yavuze ko abafite amabagiro bagomba no kugira ibyuma bikonjesha kuko usanga aribwo inyama zimeze neza nta ngaruka zatera ku buzima bw’abantu.
Ubusanzwe ababaga ingurube basanzwe bifashisha ameza y’ibiti, rimwe na rimwe ugasanga hari n’isuku ikemangwa kuko hari n’abari bagikoresha uburyo bwo kubagira inyama ku makoma y’insina, hari n’izabagwaga zishobora kuba zirwaye, bikaba byagira ingaruka ku barya izo nyama. iri bagiro rizakomeza gufasha gukemura izi inzitizi zakomaga mu nkokora abacuruzi b’inyama mu kunoza isuku.





