Abantu 6 bari mu isoko bakubiswe n'inkuba bahita bitaba Imana
Abantu 6 bari mu isoko bakubiswe n'inkuba bahita bitaba Imana
I Kisangani, abantu batandatu bahasize ubuzima muri cumi na batatu bakubiswe n’inkuba muri komini ya Mangobo.
Ibintu bibabaje byabereye ku isoko rya komini i Balese nimugoroba kuri uyu wa Gatandatu ushize, mu gihe cy’imvura idasanzwe nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ivuga.
Umuyobozi w’akarere ka Mangobo, Constant Bolamba Saile, yasobanuye uko aya makuba yabaye ndetse n’ingamba zateganijwe ku bahohotewe n’imiryango yabo.
Constant Bolamba Saile yagize ati: “Kugeza ubu, abapfuye ni batandatu na barindwi barokotse. Igihe imvura yatangiraga gutera ubwoba, abantu cumi na batatu bakubiswe n’inkuba .”
Yakomeje avuga ko hamwe n’abayobozi, bagiye kureba uburyo bwo kwita ku bari mu bitaro no gutunga imiryango y’abapfuye.







