Abantu 8 biyise ‘Abaparakomando’ batawe muri yombi
Abantu 8 biyise ‘Abaparakomando’ batawe muri yombi
Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi ku bufatanye n’izindi nzego, Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Kanama 2025, yafashe itsinda ryiyita abaparakomando, bangiza imirima y’abaturage,bavuga ko bacukuramo amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu.
Abafashwe ni abagabo umunani, bafatiwe mu Murege wa Bwisige, Akagari ka Mukono, aho bakoraga ubucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro mu mugezi wa Gateke, bakangiza imirima y’abaturage ndetse n’ibindi bikikije uwo mugezi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyaruguru, IP Ignace NGIRABAKUNZI , yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko usibye kuba ubucukuzi butemewe bw’amabuye yagaciriro bwangiza ibidukikije, bunahungabanya umutekano w’ abaturage .
Ati “Iteka ubucukuzi bukozwe nabi bwangiza ibidukikije ariko bukanateza n’ubushyamirane bushobora guteza umutekano mucye hagati y’ababukora n’abafite ibikorwa byangizwa n’ubwo bucukuzi.”
Yakomeje agira ati “Usibye aha muri Bwisige abaturage bangirizwa imirima n’imyaka bahinzeho kubera aba biyita abaparakomando, n’ahandi hose hakorerwa bene ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi, Polisi izabakurikirana bafatwe kugira ngo babibazwe.”
Polisi y’u Rwanda yibutsa abishora mu bikorwa nk’ibi by’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko kubireka kuko ku bufatanye n’abaturage bazakomeza gufatwa kandi bakabihanirwa.
Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba kugira ngo bakurikiranwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha.





