Abantu Babiri nibo bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kanyinya - AMAFOTO

Apr 18, 2025 - 08:16
 0
Abantu Babiri nibo  bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabereye  i Kanyinya - AMAFOTO

Abantu Babiri nibo bapfiriye mu mpanuka ikomeye yabereye i Kanyinya - AMAFOTO

Apr 18, 2025 - 08:16

Abantu babiri bapfiriye mu mpanuka y’imodoka eshatu yabereye i Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, abandi barindwi barakomereka.

Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 18 Mata 2025, ubwo imodoka ya Toyota Hilux (Vigo) yageragezaga kunyura ku yindi nabi, ifite umuvuduko mwinshi. Yahise igonga imodoka yari imbere yayo, nazo zose zihita zigongana n’indi ya Ritco yari itwaye abagenzi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Kayigi Emmanuel, yavuze ko impanuka yatewe no gutwara nabi n’umuvuduko urenze.

Yagize ati: “Turakangurira abatwara ibinyabiziga kwirinda umuvuduko ukabije no kunyuranaho ahatemewe.”

Abapfuye bari muri Vigo ni mu gihe hari babiri bakomeretse cyane aho bahise bajyanwa ku Bitaro bya CHUK, abandi barimo kuvurirwa ku Kigo Nderabuzima cya Kanyinya.

BIGEZWEHO TV Breaking news on time! We don't break news, We make history ✍