Ibyari ubukwe byahindutse amarira n'akababaro i Nyamasheke
Ibyari ubukwe byahindutse amarira n'akababaro i Nyamasheke
Mu Murenge wa Bushenge, Akarere ka Nyamasheke, hateguwe ubukwe bwari bugiye guhuza Habumugisha Fiston na Muhawenayo Jeannette. Ariko mu masaha make mbere y’uko umuhango uba, bagabweho igitero n’abagizi ba nabi, birangira bajyanywe mu bitaro barembye.
Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatatu ahagana saa yine, ubwo aba bageni bari kumwe n’inshuti zabo bavuye kuzana imyambaro yo kwifashisha mu bukwe. Mu gihe bageze mu mudugudu wa Runyinya, bagabwaho igitero n’abasore babiri babambura ibyabo banabakubita bikomeye.
Uwari uherekeje umugeni, Iradukunda Josiane, yavuze ko bamuteye umutego bamwambura telefoni, banakubita umugeni ubwo yari yanze kuyitanga. Ngo umwe mu basore bamuteye umugeri yitura hasi, undi akuramo imyenda bari bafite anashaka kumusambanya, ariko Fiston wari umugabo we ahita ahagera agerageza kubarwanya. Icyo gihe bamukubise icupa mu mutwe arakomereka bikomeye.
Bamaze gukomeretsa aba bageni, umukobwa witwa Mukandayisenga Sandrine avuga ko barokowe n’umuturage wageze aho afite imbwa, bituma abo bagizi ba nabi birukanka.
Fiston na Jeannette bahise bajyanwa ku kigo nderabuzima cya Bushenge, ariko bahita boherezwa ku bitaro bikuru bya Bushenge kubera ubukana bw’ibikomere. Umujyanama w’ubuzima, Sinumvayabo Costasie, yavuze ko umusore arembye cyane, naho umugeni nawe akomeje kwitabwaho n’abaganga.
Abari mu rugo rw’umugeni bavuze ko byababereye urujijo n’agahinda, kuko bari baje mu birori ariko bagasanga byose bihagaritswe.
Bagize bati:“Twari twaje kwishima, ubu twabuze icyo tuvuga,” nk’uko byatangajwe na Mukandilima Damalici.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Bushenge bwemeje ko bamwe mu bagize uruhare muri uru rugomo bamaze kumenyekana, barimo uwitwa Eric n’undi witwa Dushime, ariko bahise batoroka ubwo irondo ryageraga ahabereye iki gitero. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, Habumugisha Hyacinthe, yavuze ko aba bantu bazwi nk’agatsiko kagaragara mu bikorwa by’urugomo mu isantere ya Bushenge, ariko ko batazihanganirwa.
Yagize ati: “Ni abantu bigize amasarigoma ariko ntibari hejuru y’amategeko. Tugiye kubakurikirana kandi duhumuriza imiryango yari igiye gushyingirana.”
Abaturage bo muri aka gace basaba inzego z’umutekano gushyira ingufu mu guhashya iri tsinda, bavuga ko n’ubwo rimwe na rimwe rihagarikwa, rihita rirekurwa mu gihe gito rigakomeza ibikorwa bibi.
Uretse igikomere ku mitima n’umubiri w’abageni, guhagarara kw’ubu bukwe byateje n’ibihombo ku miryango, kuko ibikoresho byose by’ubukwe byari byamaze kugurwa.







