Kamonyi: Umwana muto noheho akoze amahano akomeye

Sep 2, 2025 - 00:05
 0
Kamonyi: Umwana muto noheho akoze amahano akomeye

Kamonyi: Umwana muto noheho akoze amahano akomeye

Sep 2, 2025 - 00:05

Mu karere ka kamonyi umwana w'umukobwa w'imyaka 14 yateye icyuma mugenzi we w'umuhungu w'imyaka 16.

Mu karere ka kamonyi umwana w'umukobwa w'imyaka 14 w'umukobwa yateye mugenzi we w'umuhungu icyuma mu gatuza ubwo barimo barwana umuhungu yahise ajyanwa ku kigonderabuzima cya Remera-Rukoma ariko aza kwitaba imana nyuma y'umwanya muto.

 Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuwa 31 kanama byabereye mu murenge wa Rukoma Akagari ka gishyeshye umudugudu wa Rubare aho abo bana uko ari babiri bashyamiranye maze bakarwana ariko umukobwa yari afite icyuma maze ahita agitera mugenzi mu gatuza uwatewe icyuma yaje kwihutanwa ku bitaro aba ariho apfira.

 Umuvugizi wa polisi Mu ntara ya majyepfo CIP Hassan Kamanzi yavuzeko uyu mwana watewe icyuma yahise ajyanwa ku kigonderabuzima cya Remera-Rukoma maze ahita yitaba Imana. 

Aho yagize ati " Nyuma Yaya mahano uwatewe icyuma yahise ajyanwa kwa muganga nyuma apfirayo naho ucyekwaho gukora aya mahano ubu afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukoma mu gihe ubugenzacyaho bwatangiye iperereza". 

Umuvugizi wa polisi kandi yibukije kwirinda urugomo anasaba ababyeyi by'umwihariko ko bakomeza kwigisha abana indangagaciro na kirazira by'umuco nyarwanda bigisha abana umuco w'ubworoherane mu muryango no mubaturanyi.

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089