Rwamagana: Umusore yishe nyina urwagashinyaguro amutemaguye

Mar 5, 2024 - 07:32
 0
Rwamagana: Umusore yishe nyina urwagashinyaguro amutemaguye

Rwamagana: Umusore yishe nyina urwagashinyaguro amutemaguye

Mar 5, 2024 - 07:32

Mu Karere ka rwamagana mu Murenge wa Rubona akagari ka Nawe mu Mudugudu wa Cyiri haravugwa amakuru y'umusore wishe nyina Amutemye., akaba yahise ashikirizwa Sitasiyo ya Polisi ya Rubona.

Aya makuru twayahamirijwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Rubona madame Mukashyaka Chantal ubwo yaganiraga na rubanda.rw.

Gitifu Mukashyaka yagize Ati" nibyo Koko twumvise ko hari umusore wishe nyina Amutemye,tugezeyo dusanga koko nibyo,gusa abaturage bahise bafata uwo musore kugeza ubu Ari kuri station ya police ya Rubona".

Gitifu yakomeje asobanura ko ntamakimbirane uyu nyakwigendera yarafitanye n'umuhungu we nubwo abaturanyi be bemeza ko yarafite uburwayi bwo mu mutwe. 

Muri uyu mudugudu bakaba bari bamaze umwaka n'igice bahimukiye, bakaba babaga munzu Ari 4 gusa uyumusore akaba yahengereye mushikiwe adahari maze yica nyina,umwuzukuru we akaba ariwe wagiye gutabaza.

Abaturage bahumurijwe ndetse banasabwa kurusha kwicungira umutekano nkuko bafashe iyambere mu guta muri yombi uwo musore.

Uyumusore abaturanyi babo bemeza ko yaramaze iminsi myinshi yivuza uburwayi bwo mu mutwe,gusa yari yarorohewe ntabimenyetso yarakigaragaza.

Uyu musore witwa umuhire Evode yarafite imyaka 30 naho nyina yishe yitwaga Nyirambonabucya Esther akaba yarafite imyaka 64.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06