RDC: Inkambi ibarizwamo impunzi zahunze imirwano ya FARDC na M23 yafashwe n’inkongi

Jun 6, 2024 - 05:46
 0
RDC: Inkambi ibarizwamo impunzi zahunze imirwano ya FARDC na M23 yafashwe n’inkongi

RDC: Inkambi ibarizwamo impunzi zahunze imirwano ya FARDC na M23 yafashwe n’inkongi

Jun 6, 2024 - 05:46

Inkongi y’umuriro yibasiye inkambi y’impunzi ya Lushagala iherereye mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sosiyete Sivili ibarizwa muri uyu mujyi ivuga ko iyi nkambi isanzwe ituwemo n’abasivili bahunze Intambara ihora ihanganishije FARDC n’Abarwanyi ba M23.

Ni inkongi yabaye ejo hashize kuwa Gatatu saa sita zamanywa.Iyi nkambi isanzwe ikambitsemo imiryango igera ku 2.049, ariko ikaba ari imibare y’agateganyo kuko hakiri gukorwa ibarura ry’indi miryango mishya iheruka kuhahungira.

Mu byibasiwe n’inkongi y’umuriro harimo amazu yahiye arakongoka ndetse hari amakuru avuga ko abantu benshi nabo bahiriyemo gusa ntiharamenyekana icyayiteye cyangwa niba hari abahasize ubuzima.

Mu minsi ishize ibisasu biremereye byatewe mu nkambi ya Mugunga, ku ya 03/05/2024 bisiga bihitanye abasivile 36 mu gihe abandi benshi bakomerekejwe nabyo.

Abaturiye hafi n’iyo nkambi bavuze ko ibyo bisasu ko byatewe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa, Guverinoma nayo ishinja M23 ko ariyo ibiri inyuma gusa aba barwanyi nabo babiteye utwatsi.

Kugeza ubu imirwano ihanganishije impande zombi iracyakomeje.Imirwano iremereye ubu iri kubera hafi n’isantire ya Kanyabayonga.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501