Abantu barenga 39 bapfiriye mu nkongi y'umuriro
Abantu barenga 39 bapfiriye mu nkongi y'umuriro
Kuri uyu wa gatatu, byibuze abantu 39 baguye mu nkongi y’umuriro mu burasirazuba bw’Ubushinwa mu ntara ya Jiangxi.
Ibiro ntaramakuru bya Xinhua bivuga ko icyicaro gikuru cy’ubutabazi cyaho cyavuze ko inkongi y’umuriro yibasiye iduka ryo mu kuhanda mu karere ka Yushui, Xinyuahagana mu ma saa tatu z’ijoro.
Abakozi benshi b’ubutabazi boherejwe aho byabereye kandi ibikorwa byo gutabara birakomeje. Abandi bantu benshi baravugwa ko bakomeretse.
Amashusho yasakajwe kumbuga nkoranyambaga na Global Times yerekanaga byumwotsi wakoze ibicu biva munzu nabantu basimbuka bava mumadirishya.
Ivuga ko ibikorwa by’ubutabazi bikomeje.
Raporo ivuga ko Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping yategetse ingamba zo gukumira impanuka ziteza umutekano muke zikunze kugaragara.







