Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Muhabura ntibavuga rumwe habe nagato n’ubuyobozi bwabo ku mafaranga y’ishuri bishyura benda kurangiza kwiga

Aug 14, 2025 - 05:23
 0
Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Muhabura ntibavuga rumwe habe nagato n’ubuyobozi bwabo ku mafaranga y’ishuri bishyura benda kurangiza kwiga

Abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Muhabura ntibavuga rumwe habe nagato n’ubuyobozi bwabo ku mafaranga y’ishuri bishyura benda kurangiza kwiga

Aug 14, 2025 - 05:23

Abanyeshuri biga muri kaminuza ya Muhabura Integrated College ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku mafaranga y’ishuri yishyurwa ku munyeshuri urangije umwaka wa Gatatu agiye kujya kwimenyereza umwuga.

Abanyeshuri bavuga ibi ni abagiye kwiga muri iyi kaminuza mu mwaka wa 2023-2024 bakavuga ko bagiye gutangira babwirwa ko baziga umwaka wa mbere ndetse n’uwa kabiri bishyura amafaranga ibihumbi 495,000 buri mwaka nyuma bakazishyura amafaranga ibihumbi 150,000 bageze muwa Gatatu ariko hakaziyongeraho ayo kwiyandikisha n’ayo kujya gusoma ibitabo.

Umwe utifuje ko amazina ye atangazwa kubw’umutekano we yagize ati” Tujya kuza muri 2023 twabanje kubaza abayobozi batubwira ko nitugera muwa Gatatu tuzishyura amafaranga ibihumbi 150,000 Frw twita aya Project tukazishyura ayo kwiyandikisha ibihumbi 45,000 Frw n’ayo kujya gusoma ibitabo 15,000 Frw ayose akaba ibihumbi 210,000 Frw”

Uyu akomeza avuga ko batunguwe no kuba bageze muwa Gatatu bakwishyuzwa amafaranga y’ishuri nkuko bari basanzwe bayishyura mu yindi myaka barangije.

Ati ” Twatunguwe no kugera muwa Gatatu bakatwishyuza ‘Minervar’ nkiyo twishyuye muwa mbere no muwa kabiri, kandi tuza batubwiye ko Kuko muwa Gatatu tuba twararangije amasomo habura kujya kwimenyereza umwuga twishyura amafaranga ibihumbi 150,000 Frw ya Project none bari kutwushyuza andi ibihumbi 450,000 Frw.”

Undi nawe avuga ko avuga ko ajya gutangira yabanje no kubaza abandi bahiga nabo bamubwira ko umwaka wa Gatatu bishyura ibihumbi 150,000Frw ya Project andi yo kwiyandikisha no gusoma ibitabo byo birasanzwe ntakibazo.

Ati” Nge nza gutangira nabanje kubaza abandi bahiga bambwira ko umwaka wa Gatatu twishyura ibihumbi 150,000 Frw mbona kuza kuhiga,n’icyerekana Uko tuzishyura handitseho ko tuzishyura atandukanye nayo twishyuraga tukiri muwa mbere no muwa kabiri”.

Mu gushaka kumenya ukiri kuri iki kibazo  twavugishije Umuyobozi w’iyi Kaminuza Prof.Dr Stephanie avuga ko Abanyeshuri uko babivuga atari ukiri bakwiye kureba kurupapuro bahawe rwerekana uko bazishyura bajya kwiga mu mwaka wa mbere.

Ati” Abanyeshuri nibarebe neza ku rupapuro rwerekana uko bazishyura mu myaka itatu barabona bisobanutse”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko amafaranga bavuga asanzwe yishyurwa n’abanyeshuri barangije kwimenyereza umwuga(Stage) benda kugera mu gihe cya defance.

Ati” Ayo mafaranga bavuga ibihumbi 150,000 Frw bayishyura barangije kwimenyereza umwuga (Stage) ubundi bishyura nk’ibisanzwe mu myaka biga.”

Muhabura Integrated College ni kaminuza iherereye mu Karere ka Musanze izwiho gutsindisha ku rwego rwo hejuru. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06