Abasore gusa: Dore amagambo y'ubwenge wakoresha ureshya umukobwa wakunze

Feb 20, 2024 - 09:02
 1
Abasore gusa: Dore amagambo y'ubwenge wakoresha ureshya umukobwa wakunze

Abasore gusa: Dore amagambo y'ubwenge wakoresha ureshya umukobwa wakunze

Feb 20, 2024 - 09:02

Imitoma y'ubwenge wakoresha wigarurira umukobwa ukunda.Burya mu buzima busanzwe umuntu ugwa neza ugira amagambo meza biba ntako bias ku bamwumva ariko iyo bigeze ku bakundana biba akarusho bitewe n’uko ashobora gutuma uwari wigunze asagwa n’umunezero bityo amarangamutima akigaragaza.

Hari igihe rero umusore ahobora kubona umukobwa akumva aramukunze ariko kumureshya bikamugora bitewe no kutamenya imvugo iboneye yakoresha ngo amwigarurire.Aya mugambo tugiye kurebera hamwe ushobora kuyakoresha no kumugore mwashakanye.

Wige guha umukunzi wawe ibyiyumvo bishyushye kandi byuzuye binyuze mumagambo yuje urukundo ushobora kuvuga mwaba muri kumwe cyangwa urikure ye.

1. Nkunda uburyo urumuri rumurika mumaso yawe meza

2. Nshobora kuguma hano iteka hamwe ndikumwe nawe kuko mbona kuri iyi ntawundi ukuruta.

3. Ibiryo biraryoshye, ariko ntibikurusha uburyohe kuko no kukureba ubwabyo ni ibiryo.

4. Ibiryo bigaburira umubiri, ariko urukundo rwawe rugaburira ubugingo.

5. Umeze nka vino nziza ... amaso yanjye ashobora kukunywa ijoro ryose.

6. Kuva umunsi nahuye nawe, ubuzima bwanjye warabuhinduye kugeza ubwo kubaho ntagufite ari ukubura ubuzima

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06