Abaturage bapfiriye mu mubyigano wo kugura umuceri uhendutse, mu gihe abandi bahakomerekeye.

Feb 27, 2024 - 08:51
 0
Abaturage  bapfiriye mu mubyigano wo kugura umuceri uhendutse, mu gihe abandi bahakomerekeye.

Abaturage bapfiriye mu mubyigano wo kugura umuceri uhendutse, mu gihe abandi bahakomerekeye.

Feb 27, 2024 - 08:51

Ikigo gishinzwe imisoro muri Nigeria, Nigeria Customs Service, cyemeje ko hari abantu bapfiriye mu mubyigano wo kugura umuceri uhendutse, mu gihe abandi bahakomerekeye.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize tariki 23 Gashyantare mu gace ka Yaba mu mujyi wa Lagos, hacururijwe umuceri w’amafaranga make nk’uburyo Leta yashyizeho bwo gufasha abaturage guhangana n’ibiciro biri hejuru.

Abaturage bitabiriye ku bwinshi kugura uwo muceri, aho umufuka w’ibilo 25 wagurishwaga $6 (7500 Frw) mu gihe ubusanzwe uwo mufuka igiciro cyawo kikuba inshuro enye, ni ukuvuga $24.

BBC yatangaje ko byabaye bibi ubwo abari bateguye icyo gikorwa basabaga abaturage gutaha kuko umuceri washize, bakazagaruka ku munsi ukurikiyeho.

Biroshye mu nyubako umuceri wari uhunitsemo ngo barebe ko nta wasigaye, biteza umuvundo wahitanye ubuzima bwa bamwe.

Ntabwo hatangajwe umubare nyawo w’abapfuye cyangwa abakomerekeye muri uwo muvundo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461