Abaturage nabana byabateye ubwoba! Umugabo yakase umutwe wa se abinyuza kuri YouTube

Feb 1, 2024 - 00:42
 0
Abaturage nabana byabateye ubwoba! Umugabo yakase umutwe wa se abinyuza kuri YouTube

Abaturage nabana byabateye ubwoba! Umugabo yakase umutwe wa se abinyuza kuri YouTube

Feb 1, 2024 - 00:42

Justin Mohn w’imyaka 32 wo muri Leta ya Pennsylvania akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buri mu kiciro cya mbere (first degree murder), nyuma yo kwica Se w’imyaka 68, Michael Mohn.

Mu ruhererekane rw’ibikorwa yagiye yungikanya, Justin Mohn yakase umutwe wa Se.

Justin yerekanye umutwe wa Se wuzuye amaraso yawushyize mu ishashi ibonerana awerekana abinyujije mu mashusho yashyize ku muyoboro wa YouTube, Justin yumvikana ashinja se ubugambanyi akomeza anenga Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) avuga ko imikorere yayo itanyura mu mucyo.

Nyina wa Justin Mohn, Denice Mohn yavuze ko yaherukaga kubona umugabo we n’umwana ku isaha ya saa munani (2pm) ku mugoroba wu’wo munsi icyaha cyabereyemo, avuga ko Justin yaburiwe irengero atwaye imodoka yanditse ku mazina ya Se.

Akomeza avuga ko Polisi yasanze umutwe wa nyakwigendera Michael Mohn mu isafuriya yariri mu cyumba, n’icyuma kinini n’umuhoro byasanzwe aho bakarabira(bathtub).

Polisi yasanze na gaa zibonerana zuzuye amaraso zisa n’izo Justin yagaragaye mu mashusho yambaye.

Justin yaje gufatwa na Polisi mu birometero ijana (100) uvuye aho icyaha cyakorewe aho yafashwe atwaye imodoka ya Se yari yibye afatirwa mu gace ka Fort Indian town Gap muri Leta ya Pennsylvania yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Amashusho amara iminota cumi n’ine(14), yahaye umutwe/izina, “Mohn’s Militia Call to Arms for American Patriots,” yaje gukurwaho n’ikipe tekinike ya YouTube ku mpamvu zo ku viyora amategeko agenga amafoto n’amashusho ashyirwa kuri uyu muyoboro.

Amateka ya Justin Mohn agaragaramo ibirego byinshi yagiye arega Leta ndetse na Polisi y’igihugu n’umuyobozi wamukoreshaga mu bihe byashize.

Mu birego yagiye arega Leta avuga ko ititaye ku mibereho ye igatuma afata inguzanyo zigenerwa abanyeshuri byatumye yiga amashuri menshi arenze akenewe byamuganishije ku’kubura imirimo yo gukora byamuviriyemo ibihombo bikomeye.

Muri izi manza zose ntamunyamategeko waburaniraga uyu Justin Mohn kuko yariburaniraga byaje no kumuviramo gutsindwa izi manza zose.

Dusubiye inyuma mu myaka y’amashuri makuru ya Justin Mohn, aho yigaga muri kaminuza ya Colorado Colorado springs, uwabanaga na Justin mu cyumba kimwe mu macumbi ya kaminuza yatangaje imyumvire Justin yari yifitemo y’uko Leta imurwanya. Iyi myumvire yarakomeje imugumamo kabone n’ihindagurika rya Leta zajyaga ku butegetsi. Imyitwarire mibi ya Justin Mohn yakomeje kugaragara cyane kuko yigeze kwangiza inzu bacumbikagamo biturutse ku bwumvikane bucye bwaturutse ku kintu gito cyane.

Mohn yavuga ko arwaye indwara yitwa PTSD n’ubwo atatangazaga icyayimuteye.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06