AFC/M23 yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intambara yeruye
AFC/M23 yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intambara yeruye
AFC/M23 yashinje Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gutegura intambara yeruye mu ntara za Kivu y’Epfo na Kivu ya Ruguru, nubwo impande zombi zasinye ku mahame yo kurangiza intambara.
Mu itangazo ryatanzwe na AFC/M23, ryasinyweho n’umuvugizi Lawrence Kanyuka, rivuga ko yabonye ibikorwa byo kwegeranya ingabo n’ibikoresho mu bice bitandukanye birimo Uvira, Nzimbira, Mwenga, Bunyakiri, Pinga, Kibuwa, ndetse bigaragaza ko Leta yirengagije agahenge kemeranyijweho ndetse by’umwihariko amahame yasinyiwe I Doha.
AFC/M23 ivuga ko yabonye ingendo z’ingabo n’ibikoresho ziva mu bice bya Kindu zijya Shabunda muri Kivu y’Epfo, iziva Kinshasa zijya i Bujumbura mu Burundi, ndetse n’iziva Kisangani zijya Walikale muri Kivu ya Ruguru. Byongeye, inatangaza ko ku cyumweru hari amato abiri yari atwaye ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa 1125, yageze i Uvira muri Kivu y’Epfo aturutse i Kalemie mu ntara ya Tanganyika.
Amakuru dukesha BBC avuga ko Leta ya RDC itigeze igira icyo ivuga ku birego bya AFC/M23, ariko umuvugizi w’igisirikare yavuze ko “ Turaza gusubira kuri ibi”.
Icyakora, AFC /M23 yatangaje ibi mugihe mu cyumweru gishize, igisirikare cya RDC cyayishinjije guhonyora amahame yo guhagarika intambara no gukora ibitero byica abasivile mu ntara za Kivu.
AFC/M23 yahakanye ibyo birego, ivuga ko ari ibinyoma by’uruhande rwa Leta.
Kwitana bamwana kenshi ku bibazo bibangamira amasezerano y’amahoro, bigaragazwa na bamwe nk’imbogamizi ku nzira y’amahoro yari iteganyijwe hagati y’impande zombi, aho bari basanzwe barasinyiye ko ibiganiro by’amahoro bizasubukurwa i Doha muri Qatar ku italiki ya 8 Kanama (08) ariko ntibyigeze biba. Ibyo biganiro nibyo byari byitezweho amasezerano y’amahoro yari gusinywanku italiki 18 Kanama (08) 2025.
Nta mpamvu yo kutabyitabira yigeze itangazwa, ndetse hari impungenge ko gutinda kw’ibiganiro bishobora kongera guteza umutekano muke ukomeye mu karere.





