Agahinda k’umubyeyi: Umwana we yafashwe n’indwara idasanzwe
Agahinda k’umubyeyi: Umwana we yafashwe n’indwara idasanzwe
Muhanga: Umuhoza Jeanne, ni umubyeyi wa Ndinzwenayo Sezerano Divin avuga ko atewe inkeke n’uburwayi bukomeye bwafashe umwana we akivuka bukaba bugeze mu mutwe.
Bigezwehotv yasanze uyu mubyeyi Umuhoza Jeanne aho atuye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Gahogo, Umurenge wa Nyamabuye.
Uyu mwana abyimbye umutwe, amaso ye yombi atangiye guhenengera, amaguru ye yombi ntabwo akomeye. Umuhoza yabwiye Bigezwehotv ko uko ubu burwayi bwafashe umwana we akivuka n’intera bugezeho.
Umuhoza avuga ko unwana we yavutse taliki 03/02/2025, ngo hari umutsi w’umugongo (Urutirigongo) wafashwe n’uburwayi amujyana mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza by’i Butare (CHUB) babaga uwo mutsi yizeye ko azakira ariko ntibyakunda.
Ati: ”Nahamaze ukwezi kurenga abaganga bagerageza kumuvura biranga.”
Gusa uyu mubyeyi avuga ko yamusubije mu rugo bitewe n’ubushobozi bukeya kuko uwo bamubyaranye yabonye uburwayi bufashe intera arumutererana ntiyaba akimuha ubufasha.
Umuhoza avuga ko abonye ubushobozi yasubiza umwana mu Bitaro Bikuru bya Kigali, ibya Kanombe cyangwa mu Bitaro by’i Gikonko kuko aribyo bifite abaganga b’inzobere bashobora kuvura uburwayi bwe bwahereye mu mugongo bukaba bugeze mu mutwe.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Muvunyi Jean Baptiste avuga ko indwara yafashe uyu mwana yitwa (Sipina Bifida) mu ndimi z’amahanga.
Dr. Muvunyi akavuga ko kubyimba umutwe kuriya bituruka mu mazi aba yabaye menshi (Hydrocephalus), aho bisaba umuganga w’inzobere akareba niba byakunda gushyira agapira mu mutwe kagabanya ayo mazi.
Ati: ”Ufite ubu burwayi iyo abonye ubuvuzi aravurwa kandi agakira.”
Dr Muvunyi avuga ko mu Bitaro abereye Umuyobozi nta Muganga w’inzobere bafite wavura iyi ndwara usibye muri CHUK, CHUB, Roi Faysal cyangwa mu Bitaro by’i Kanombe.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude avuga ko bahawe raporo n’ubuyobozi bw’Inzego z’ibanze ku Mudugudu n’Akagari bubamenyesha iki kibazo cy’uburwayi uyu mwana afite, biyambaza umwe mu bafatanyabikorwa.
Ati: ”Twasabye ubuyobozi bwa Bureau Social isanzwe idufasha kuvuza abana bafite ubumuga batishoboye imuha amafaranga.”
Gitifu Nshimiyimana avuga ko amafaranga uwo mufatanyabikorwa yahaye umubyeyi w’umwana urwaye ari ayo kumusubiza kwa Muganga.
Umuhoza avuga ko bamuhaye Frw 20,000 harimo itike imugeza kwa Muganga, akavuga ko ashimira ubwo bufasha yahawe ariko ko budahagije kugira ngo umwana we abashe kuvurwa.
Henriette UWAMAHIRWE





