Air Tanzania I Kigali : Ibyo Tanzania ihanze amaso mu Rwanda
Air Tanzania I Kigali : Ibyo Tanzania ihanze amaso mu Rwanda
Tanzania ni igihugu gikomeje kwagura imikoranire n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye mu kwimakaza ubufatanye n’iterambere ry’ubukungu bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Tanzania ni igihugu gikomeje kwagura imikoranire n’u Rwanda mu ngeri zitandukanye mu kwimakaza ubufatanye n’iterambere ry’ubukungu bw’Akarere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Ku wa 26 Nyakanga 2025 ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire agamije guteza imbere urwego rw’ubuhinzi ku mpande zombi, byiyemeza gukomeza guteza imbere imikoranire.
Hanashyizwe kandi umukono ku masezerano agamije gushyiraho ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu muri Tanzania (TPA) I Kigali nk’intambwe ikomeye yatewe mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda amasezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe Tanzania yari ihagarariwe na mugenzi we, Amb. Thabit Mhamoud Kombo.
Abaminisitiri bagaragaje ko imikoranire y’ibihugu byombi igamije iterambere ryabyo, ababituye n’iry’akarere muri rusange.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko nubwo ibihugu byombi bisanganywe amasezerano, hari izindi nzego bifuza ko bafatanyamo n’u Rwanda.
Yifashishije urugero rw’uburyo we na bagenzi be bageze I Kigali mu ndege za RwandAir, yagaragaje ko hagiye gukomeza ibiganiro bigamije gutuma sosiyete y’ubwikorezi bwo mu kirere ya Tanzania ‘Air Tanzania’ itangira ingendo I Kigali.
Ati “Namenye ko 90% by’abaturutse muri Tanzania nanjye ndimo, twaje hano na RwandAir. Rero iri gukora neza cyane kurusha iyacu kuko twaje na RwandAir…ibyo rero bidutera imbaraga kuko koroshya ingendo ni ingenzi mu mikoranire iyo ari yo yose.”
Yakomeje ati “Rero imikoranire mu bijyanye na serivisi z’ingendo zo mu kirere ikomeje kuganirwaho kandi twiteze kuzakora byinshi. Turi gushishikariza Air Tanzania gutangiza ingendo zigera I Kigali. Yarabikoraga mbere ariko yaje guhagarikwa kubera impamvu zitandukanye ariko ubu dufite indege nshya rero turacyari kubiganiraho.”
Umuhanda wa gari ya moshi waheze he?
Umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uhuza Kigali na Dar es Salaam ni umwe mu yakiranywe yombi n’abaturage ukivugwa ndetse n’ubu ugihanzwe amaso kuko abenshi bawurebera mu ishusho y’igabanyuka ry’ikiguzi cy’ubwikorezi kiri hejuru ku bihugu bidakora ku Nyanja mu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Ni umuhanda umaze imyaka irenga 20 utegerejwe, ugomba guhuza ibihugu biri mu muhora wo hagati muri Afurika y’iburasirazuba aho biteganyijwe ko uzanyura uzanyura ku Rusumo ugere mu Mujyi wa Kigali [ahari Dubai Ports muri Kicukiro] ariko hakiyongeraho agace k’ibilometero 18 kazagera ku Kibuga cy’Indege cya Bugesera.
Amasezerano yo kubaka uyu muhanda w’ibilometero 532 yashyizweho umukono ku wa 9 Werurwe 2018. Ku ruhande rwa Tanzania ni ho ibikorwa byakozwe, bigeze ku Rwanda bihagararira ku biganiro.
Minisitiri Amb. Thabit Mhamoud Kombo, yavuze ko mu biganiro byahuje abayobozi b’ibihugu byombi bigamije kurebera hamwe uko umubano uhagaze akimara kumva ikibazo kijyanye n’umuhanda wa gari ya moshi wahagaze, ngo yahise atangira kubikurikiranira hafi.
Yavuze ko yahamagaye abaminisitiri babiri baganira kuri uwo mushinga ndetse abasaba gukora ibishoboka hagategurwa iteganyabikorwa kandi biri mu bigiye kwibandwaho.
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Thabit Mhamoud Kombo yavuze ko kugira umuhanda wa gari ya moshi byagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ubucuruzi bityo ko biri mu bikwiye kunozwa.
U Rwanda na Tanzania kandi bifitanye umushinga w’amashanyarazi bihuriyeho n’u Burundi ku rugomero rwa Rusumo witezweho guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko Tanzania ari ingenzi cyane mu bucuruzi bw’u Rwanda kuko nibura hejuru ya 70% by’ibicuruzwa rutumiza mu mahanga binyuzwa muri Tanzania.
Yagaragaje kandi ko ko iki gihugu kiza ku mwanya wa kabiri rukuramo ibicuruzwa ku kigero cya 15% mu myaka itatu ishize.
Kugira umuhanda wa gariyamoshi uhuza ibihugu byombi byakoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa n’abantu mu Karere.umuhanda wa gari ya moshi uhanzwe amaso.







