AMAFOTO: Nyagatare-Cyabayaga bishimiye Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda 2026
AMAFOTO: Nyagatare-Cyabayaga bishimiye Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda 2026
Isiganwa ry'amagare rya Tour du Rwanda 2026 ryatangiye kuri iki Cyumweru, hakinwe agace karyo ka mbere ka Rukomo- Rwamagana, ku ntera y'ibilometero 173,6. Aka gace ari na ko kanini mu tugize iri siganwa katangiye ku isaha ya saa Tanu. Abakinnyi 84 bo mu makipe 17 aturuka mu bihugu byo ku migabane ya Afurika, u Burayi, Amerika, Asia na Oceania ni bo bitabiriye iri siganwa riri gukinwa ku nshuro ya 18 kuva ryashyirwa ku rwego Mpuzamahanga mu mwaka wa 2009.
Abakinnyi 10 b'Abanyarwanda ni bo bari muri iri siganwa barimo Uwiduhaye Mike , Mugisha Moïse, ManizaBayo Eric, Masengesho Vainqueur na Nzafashwanayo Jean Claude bo mu Ikipe ya Benediction Banafrica. U Rwanda kandi ruhagarariwe na Nsengiyumva Shemu, Byukusenge Patrick, Tuyizere Etienne, Nkundabera Eric na Ufitinema Etienne.
Ni inshuro ya munani Tour du Rwanda iri kuba iri ku rwego rwa 2.1 nyuma yo kuzamurwa mu ntera, ivuye kuri 2.2, mu 2019. Kuzamurirwa urwego byatumye ishobora kwitabirwa n’amakipe akomeye ku rwego rw’Isi. Kuva muri uwo mwaka, Tour du Rwanda yegukanywe na Merhawi Kudus [2019] na Natnael Tesfazion [2020] bakomoka muri Erythrée, Umunya-Espagne Cristian Rodriguez [2021], Natnael Tesfazion [2022], Henok Mulubrhan [2023], Umwongereza Joe Blackmore [2024] n’Umufaransa Doubey Fabien [2025].
REBA AMWE MU MAFOTO YAFASHWE UBWO ABATUYE NYAGATARE-CYABAYAGA NDETSE NO MU NKENGERO ZAHO BARI BATEGEREJE KUBONA ABAKINA IRI RUSHANWA:
AMAFOTO YA MBARUSHIMANA Elia





