UMURENGE KAGAME CUP 2026: Kimonyi yegukanye igikombe itsinze Busogo 1-0

Feb 15, 2026 - 20:03
 0
UMURENGE KAGAME CUP 2026: Kimonyi yegukanye igikombe itsinze Busogo 1-0

UMURENGE KAGAME CUP 2026: Kimonyi yegukanye igikombe itsinze Busogo 1-0

Feb 15, 2026 - 20:03

Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026, kuri Sitade Ubworoherane mu Karere ka Musanze, habereye umukino wa nyuma w’irushanwa ry’Umurenge Kagame Cup 2026 wahuje Umurenge wa Kimonyi n’Umurenge wa Busogo.

Uyu mukino witabiriwe n’abafana benshi , bagaragazaga ibyishimo n’ishyaka ryo gushyigikira amakipe yabo. Wari umukino urimo guhangana gukomeye kuva ku munota wa mbere kugeza ku wa nyuma.

Mu gice cya mbere cy’umukino, Kimonyi yagaragaje imbaraga ndetse ibona igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, kirangira iyoboye Busogo n’igitego 1-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwa Busogo, yashyize igitutu gikomeye kuri Kimonyi. Mu minota 20 ya mbere, Busogo yihariye umukino, itera amashoti menshi ku izamu ndetse ibona koroneri zirenga eshanu zikurikiranye, bigaragaza inyota yo kwishyura.

Kimonyi yo yahinduye imikinire, ihitamo gukina icungira ku mipira miremire no gusatira mu buryo bwihuse. Nubwo Busogo yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura, umukino warangiye ari igitego 1-0, maze Kimonyi yegukana igikombe cy’Umurenge Kagame Cup 2026 mu Karere ka Musanze.

Mbere y’umukino w’abagabo, amakipe y’abagore yari yabanje gukina, aho Umurenge wa Gataraga watsinze Umurenge wa Remera ibitego 3-0.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nsengimana Claudien, yashimiye abitabiriye iri rushanwa bose, anashimira abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’abandi bagize uruhare mu gutegura no gushyigikira iri rushanwa. Yasabye abaturage kurwanya umwanda no kwirinda inzoga z’inkorano, agaragaza ko bigira ingaruka ku buzima no ku iterambere ry’abaturage.

Iri rushanwa ryongeye kugaragaza impano z’urubyiruko ndetse rishimangira uruhare rwa siporo mu guteza imbere ubumwe n’iterambere ry’abaturage.

Kimonyi niyo yegukanye igikombe

Ikipe ya mbere yahawe igikombe, umupira n’ibihumbi 300

Abakobwa bo mu murenge wa Gataraga nabo begukanye igikombe

MC Ka boss niwe wayoboye umuhango wo gutanga ibikombe no kwakira abayobozi

Yanditswe na nkurunziza Bonaventure